Inama Njyanama y’Akarere ka NGOMA, yemeje ingengo y’imari 2017-2018, ikaba yariyongereyeho 5%.

Ku gicamunsi, cyo kuwa kane tariki ya 29/06/2017, nibwo inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka NGOMA, yemeje ingengo y’imari y’umwaka 2017-2018. Ni nyuma yo kungurana ibitekerezo ku buryo burambuye, hemejwe ko ingengo y’imari y’Akarere ka Ngoma, ari 13,564,395,768 by’amafaranga y’u Rwanda. Kwemeza iyo ngengo y’imari bikaba byakozwe nyuma yo kugaragaza uko ingengo y’imari y’umwaka 2016-2017 yakoreshejwe, imihigo ya 2017-2018, gahunda y’amasoko(Procurement plan) ateganyijwe gutangwa mu mwaka 2017-2018 n’ibiciro bishya by’akarere ku bintu binyuranye.

Nk’uko byasobanuwe na Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Bwana Ephraim MUSONERA, ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2017-2018, yiyongereyeho 5% ugereranyije n’iy’umwaka urangira wa 2016-2017. Iki gikorwa cyo kwemeza ingengo y'imari kikaba cyarakurikiranywe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Habimana Kizito.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Bwana Banamwana Bernard, wayoboye iyi na nama, yayishoje asaba abayobozi n’abakozi b’Akarere gukomeza kubumbatira imiyoborere myiza no gukomeza kugira imikoreshereze n’imicungire myiza y’imari n’umutungo bya Leta.

Inama yashojwe Perezida w’Inama Njyanama Bwana Banamwana Bernard ashyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa, akaba n’umugenga w’ingengo y’imari y’Akarere ka Ngoma, Bwana Alex Kanayoge, igitabo gikubiyemo ingengo y’imari nk’uko yari imaze gutorwa no gushyirwaho umukono.


By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA.



Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*