Kuri uyu wa kane tariki ya 28/06/2017, mu minsi mike ngo umwaka w’ingengo y’imari 2016-2017 urangire, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru(Press Conference).


Iki kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye nyuma y’urugendo abanyamakuru bakoze mu karere hose (Tour of Media), aho bagiye bihera amaso ibikorwa binyuranye akarere kagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari 2016-2017, ari nako baganira n’abaturage ku bibazo binyuranye bafite cyangwa ibyifuzo ku miyoborere n’imibereho yabo.


Muri iki kiganiro, abanyamakuru babajije ibibazo binyuranye byibanze ku mibereho myiza y’abaturage n’uburyo ubuyobozi bw’akarere bufasha abaturage kuva mu bukene no gukemura ibibazo binyuranye nk’ibyo baba bafitanye na barwiyemezamirimo, guhabwa inguranye ku mitungo yangijwe, kwita ku bafite ubumuga cyane cyane abana n’ibindi. Abanyamakuru bishimiye ibisubizo bahawe, ariko cyane cyane bishimira urugwiro bakiranywe ku karere.


Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana Nambaje Aphrodise wari kumwe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Rwiririza JMVianney, yashimiye abanyamakuru kuba bitabiriye ubutumire bw’akarere, uhereye ku rugendo bakoreye mu karere hose no ku kiganiro cyagaragayemo ibibazo byiza byagiye bikoma ku buzima bw’abaturage.   Yabasabye, nk’abafatanyabikorwa bafite ijisho risesengura kandi rijora, kujya bisanzura mu karere no ku nzego z’ubuyobozi kugeza hasi ku kagari, bakabaza ibyo bifuza bigamije kuvuganira abaturage kandi bakabaza uwo bifuza wese nk’uko babyemererwa n’itegeko ryerekeye kubona amakuru. Yabasabye ko uretse kuba ijwi ry’abaturage, rigera kure mu kugaragaza ibibazo byabo, bafite n’uruhare mu kongera imyumvire y’abaturage ku bintu binyuranye, bityo abaturage bakaba abasirimu mu mico, mu myitwarire no mvugo.


Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’ibitangazamakuru binyuranye birimo  RBA, Radio Izuba, TV1, KT Press Group, Isango Star TV, Umuseke.com,  Imvaho Nshya, Muhabura.com na Panorama.com.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma



Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*