Mu Karere ka Ngoma, hakomeje kugaragara agashya mu Mirenge myinshi. Nyuma y’Umurenge wa Mutenderi wubakiye abajyanama b’ubuzima bose ibyuma  byo gusuzumiramo, Umurenge wa Rurenge nawo wujuje ibyo byumba.

Iki ni igikorwa cy’abaturage ubwabo, nyuma yo kubona ko abajyanama b’ubuzima babafitiye akamaro kanini cyane kuko babaha ubutabazi bw’ibanze mu buzima. Na malariya barayisuzuma, bakanayivura, igakira!


Abaturage rero bo ubwabo, bashatse guha abajyanama babo b’ubuzima ahantu ho gukorera bisanzuye mu kazi ko kwakira ababagana kuko wasangaga mu ngo iwabo, bagira imbogamizi zo kwakirira ababagana mu nzu y’umuryango ibamo kandi ikorerwamo gahunda zisanzwe z’umuryango.
Abaturage, mu bwitange bwabo bubakira umujyanama w’ubuzima icyuma kiringaniye, cyo kwakiriramo no gusuzumiramo abamugana.
Nyuma y’umurenge wa Mutenderi wubakije abajyanama b’ubuzima ibyuma , umurenge wa Rurenge nawo umaze kuzuza ibyuma 40 mu midigudu 37 igize uwo murenge. Bivuga ko buri mudugudu ufite icyuma cy’umujyanama w’ubuzima. Ku bajyanama b'ubuzima ibyishimo ni byoze kuko ibyo byumba bibafasha kwakira neza ababagana, mu ubanga rya kiganga. Si nka mbere bagiraga imbogamizi zo kwakira uje abagana nk'igihe bafite abashyitsi cyangwa se basaruye imyaka. Bakaba bashima abaturage, babahaye agaciro babubakira ibyo byumba.


Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28/06/2017,Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMABAJE Aphrodise yagiye gutaha bimwe muri ibyo byumba mu Murenge wa Rurenge, ashimira abaturage ibyo byiza, ababwira ko bakomereza aho mu gushyira hamwe bashakira umuti bimwe mu bibazo, doreko n’ubusanzwe abashyize hamwe  mu byiza Imana ibasanga.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma



Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*