Tariki ya 04/07/, ni umunsi ngarukamwaka wo kwibohora ku Giguhu cyacu. Ni umunsi w’amateka, ukaba umunsi w’ibyishimo, ukaba n’umunsi wo kwisuzuma kugira ngo ibyiza bimaze kugerwaho bisigasirwe.


Kuri iyi nshuro ya 23, kwizihiza uyu munsi byabereye ku rwego rw’imidugudu. Mu Karere ka Ngoma ku rwego rw’Akarere, uyu munsi wizihirijwe mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Cyasemakamba Umurenge wa Kibungo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana Nambaje Aphrodise ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutakano, yagiye kwifatanya n’abaturage b’uwo mudugudu wa Kiruhura.


Nyuma y’ikiganiro ku mateka mabi yaranze Igihugu cyacu n’urugamba rwo kubohora Igihugu cyatanzwe n’ushinzwe Inkeragutabara mu Karere ka Ngoma, Lt. Col. Michel KAYIHURA, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana Nambaje Aphrodise yahaye abaturage ikiganiro ku byiza byinshi bimaze kugerwaho na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma y’uko Ingabo zihagaritse Jenoside. Yasabye abaturage gusigasira ibyiza bimaze kugerwaho, mu ngeri zinyuranaye uhereye mu bukungu, imibereho myiza, mu miyoborere myiza n’ubutabera. Yabasabye gukomeza kubumbatira ubumwe n’umutekano byo musingi w’ibyo biza byose.


Ibi birori byo kwibohora ku nshuro ya 23 byashojwe n’igikorwa cyo kuremera umusirikare wamugariye ku rugamba. Inama y’Igihugu y’Abagore(CNF: Conseil National des Femmes), yaremeye uwo musirikare witwa RUGEMA Leandre, imuha inka n’ibintu binyurananye bifite agaciro k’ibihumbi ijana na mirongo itanu(150,000).

SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA  


Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*