Isuku mu ngo, uhereye ku mazu akurungiye neza n’ibikoni byayo, ubwiherero ni byo bisigaye biranga ingo nyinshi mu Karere ka Ngoma. Kuri ibyo hiyongeraho ibyumba by’abajyanama b’ubuzima.

Ng’ibyo ibikorwa by’indashyikirwa by’amasibo biri henshi mu Karere ka Ngoma, ariko by’umwihariko mu Murenge wa Sake. Ibyo bikorwa byatumye Guverineri Kazaire Judith ahaguruka, kugira ngo aze kubireba no kubishimira abaturage.

Ni kuri uyu wa gatatu, tariki ya 12/07/2017, Guverineri ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana Nambaje Aphrodise, yasuye ingo zo mu Murenge wa Sake ashima isuku iharangwa. Ibi bikorwa bikaba bimaze kugerwaho mu gihe gito, kuva aho abaturage bibumbiye mu masibo y’ingo kuva ku icumi kugera kuri cumi n’eshanu. Uretse isuku mu ngo amasibo yagezeho ku buryo bigaragarira umuhisi n’umugenzi, hari n’igikorwa cyo guhunikira imyaka hamwe, gufasha no kuremera abatishoboye.

Nyuma yo gusura ingo nyinshi areba isuku no gufungura ibyumba by’abajyanama, Guverineri yaganiriye n’abaturage abashimira, ubufatanye bafite. Yashimiye abayobozi bagize uruhare mu gutuma amasibo akora neza. Yabasabye kubumbatira umutekano cyane cyane muri ibi bihe by’amatora, birinda ibihuha bica ibikuba n’ibyaha birimo ibituruka ku biyobyabwenge n’ubusinzi. Yabashimiye ko bakoze bakeza, abasaba guhunika no kwitegura ihinga ritaba, bagakora bakiteza imbere. Yashoje abasaba gukomeza kwitegura neza amatora, bakazayitabira bose kandi kugihe.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma



Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*