Abahinzi bo mu Karere ka Ngoma bahagurukiye guhinga ku buryo bushimishije. Ni mu gihe kuko ibihe bibi aka karere kasogongeyeho nk’uko byaranze Intara y’Ibirasirazuba, bigateza igabanuka ry’ibiribwa, byasize amasomo akomeye.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2017, abahinzi bo mu Karere ka Ngoma bashyize imbaraga mu gihembwe cy’ihinga 2017C, maze ku bufatanye n’Ingabo z’Igihugu mu bihe byahariwe ibikorwa by’Ingabo z’Ihigugu, bisanzwe byitwa “ Army Week”, hahingwa ibijumba n’imboga. Kuri ubu hari hegitari hafi 42 zihinzeho ibijumba na hegitari hafi 56 zihinzeho imboga.

Nyuma y’icyo gihembwe kidasanzwe cy’ihinga cya 2017C, ubu abahinzi bahuje ubutaka barimo baraterwa inkunga na none n’Ingabo z’igihugu, mu gutegura imirima y’igihembwe cy’ihinga 2018A. Uretse ubutaka bugera kuri Hegitari 36 bumaze gutunganywa n’imashini zihinga mu murenge wa Mutenderi, hari kandi n’amatsinda y’abahinzi 15 yo mu Murenge wa Rukumberi, yagejejweho imashini nto zuhira. Twakwibutsa ko Umurenge wa Rukumberi ari, umwe mu mirenge y’Akarere ka Ngoma ukunze guhura n’ikibazo cy’izuba ryinshi.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 31/07/2017, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise ari kumwe n’Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Bwana RWIRIRIZA JMVianney,  n’Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe, Col. Bertin Mukasa CYUBAHIRO basuye ibikorwa byo gutegura imirima y’igihembwe cy’ihinga 2018A muri Mutenderi. Nyuma yaho, abo bayobozi bagiye  gutanga imashini zuhira muri Rukumberi. Ibi bikorwa byombi bikaba ari iby’Ingabo z’Iguhugu: imashini zihinga zazanywe na RDF, n'izo mashini zuhira zaguzwe na RDF. Abaturage bakaba bishimira ibi bikorwa  babona ko bidasanzwe, barimo gukorerwa n’Ingabo z’Igihugu.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma


Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*