Kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/08/2017, ni umunsi w’amatora ya Perezida wa Repubulika mu Gihugu cyacu cy’u Rwanda. Aya matora ya Perezida wa Repubulika ni amatora Abanyarwanda bamaze igihe bategereje cyane kuko akomoka ku bushake budasubirwaho, bwagaragariye mu cyifuzo cyabo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga, kigashimangirwa muri Referandumu yabaye 18/12/2015.
Aya matora kandi akaba abaye nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira kuba Perezida, byatangiye tariki ya 14/07/2017 bigasozwa tariki ya 02/08/2017. Ibi bikorwa byo kwiyamamaza byagaragayemo ibintu byiza byinshi ariko cyane cyane umwihariko w’Abanyarwanda: umutekano usesuye, demokarasi isesuye, umutuzo ku biyamamaza n’abaturage.


Uyu munsi rero ni umunsi w'amateka ku Banyarwanda wo gukomeza gushimangira demokarasi. Umunsi wari utegerejwe cyane. Abaturage b’Akarere ka Ngoma, kimwe n’ahandi hose mu Gihugu bakaba babukereye, bazindukira ku biro by’itora kwihitiramo uzababera Perezida mu myaka irindwi iri imbere.


Ku biro by’itora bya IPRC-East na Groupe Scolaire Kibungo mu Murenge wa Kibungo, abaturage babukereye, ibiro by’itora birasukuye, biratatse. Ibi bikaba bigaragaza aho Abanyarwanda bamaze kugera muri demokarasi, ishyize imbere kwihesha agaciro, ukwishyira ukizana no gukunda Igihugu. Ku biro by’amatora, dore ko ari byinshi cyane, haratuje, nta muvundo. Mu nzira abajya n’abava gutora barahura bagasuhuzanya mu byishimo. Maze abavuyeyo bakabwira abagiyeyo bati “Nimunyaruke, mugaruke vuba, twikomereze imirimo yacu yo kwiteza imbere, no kwihesha agaciro”.

By SIBOMANA Jean Bosco.
PRMCO/Ngoma.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*