”Ndagira ngo mbabwire ko, njye ubwanjye ndi kumwe n’umuyobozi w’ikigo cya RAB, mu Ntara yacu, turava hano tujya i Kigali ku bubiko bw’imbuto, ejo n’ejobundi izabageraho; nzavayo ari uko mwayibonye”.

Ayo ni amwe mu magambo Umuyobozi w’Akarere Wungirije, Bwana RWIRIRIZA JMVianney, yabwiye abaturage bo mu Murenge wa JARAMA, Akagari ka  Karenge, ahitwa Sake hari hegitari 80 z’ubutaka bwahujwe, buteganyijwe guhingwaho ibigori. Bwana RWIRIRIZA JMVianney, yabwiye abaturage ayo magambo mu rwego rwo kubahumuriza ku kibazo cy’imbuto itarabageraho. Aba baturage bakaba bari bitabiriye ku bwinshi, igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe  cy’ihinga mu Karere ka  Ngoma.


Ni kuri uyu wa gatatu, tariki ya 20/09/2017, igihembwe cy’ihinga cyatangijwe mu Karere ka Ngoma. Muri rusange ubutaka burateguye, mu Karere kose, n’imvura yarabonetse n’ubwo hari aho yateje ibiza byo gusenya amazu. N’ubwo ariko icyizere cy’imvura gihari, nk'uko n'iteganyagihe ribivuga, igikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga cyabaye n’umwanya mwiza wo gukangurira abaturage bose, by’umwihariko abafite imirima aho ku nkengero z’ikiyaga cya Sake, gukora ubuhinzi bakoresheje kuhira. Ibi bikaba byabafasha guhangana n'ibihe by'izuba ryinshi,bikunze kugaragara mu Ntara y'Iburasirazuba. Abaturage ba Jarama basabwe kuhira, bityo bakaba bahinga mu gihe cy’umwaka wose dore ko basanzwe bafite umwihariko w’ihigembwe cy’ihingwa C. Ushinzwe Ikigo cy’Ubuhinzi cya RAB mu Ntara y’Iburasirazuba, Bwana SENDEGE Norbert yijeje abaturage ko iki cyumweru kirangira imbuto yabagezeho. Yabibukije kandi ko uretse igihingwa cy’ibigori, n’ibindi bihingwa nk’ibishyimbo bigomba kwitabwaho by’umwihariko bakita cyane ku gihingwa cy’urutoki.


Nyuma y’iki gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga, abayobozi bari bacyitabiriye basuye ubworozi bw’amafi bukorerwa mu kiyaga cya Sake, hifashishijwe ikoranabuhanga rya “Kareremba”(Cages Flottantes: Flotting Cages). Bakaba barasanze ari umushinga mwiza cyane.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*