Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/09/2017, mu Murenge wa ZAZA, hateraniye inama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma. Iyi nama ikaba yemeje Ingamba z’iterambere ry’ubukungu (LEDS: Local Economic Development Strategy), muri iyi myaka irindwi iri imbere ni ukuvuga 2017-2024. Ni ingamba zijyanye na gahunda n’icyerekezo bya Guverninoma muri iyi manda y’imyaka irindwi ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

 

Guhindura Akarere ka Ngoma Izingiro ry’ishoramari mu buhinzi mu Ntara y’Iburasirazuba (Agri-business Hub of Eastern Province), ni yo ntego nyamukuru y’iyi “LEDS” yemejwe.  Ibyo kandi bifite ishingiro kuko byashimangiwe kandi bikagaragazwa n'abantu banyuranye bari bitabiriye iyi nama, uhereye ku Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo ushinzwe Ubwikorezi, Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, intiti nka Mwarimu KARURANGA Egide, wagararajemo ko mu Karere ka Ngoma, hashoboka kandi habereye ubuhinzi bukoranywe ubuhanga harimo kwifashisha uburyo bwo kuhira buhendutse, Intumwa za rubanda zifite ubunararibonye nka Senateri Mwarimu NKUSI Laurent, na Depite NKUSI Juvénal.

Iyi nama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere yayobowe na Perezida wayo, Bwana BANAMWANA Bernard, yari yitabiriwe kandi n’inzego zinyuranye harimo iz’umutekano n’intumwa za rubanda, abayobozi b'imirenge, abakozi b'Akarere ndetse n'abaturage; aba bose bakaba baratanze ibitekerezo by’ingirakamaro. Izi ngamba z’iterambere ry’ubukungu (LEDS) zikubiye mu ngingo nini ndwi zizagerwaho zitwaye hafi akayabo ka miliyari 84,5 mu myaka irindwi. Ibikorwaremezo biza ku mwanya wa mbere, bikaba byihariye 52,95% ni ukuvuga hafi miliyari 44,8;  bikurikirwa no guteza imbere inganda n’ubucuruzi bifite 22,35% ni ukuvuga hafi miliyari 18,8. Ubuhinzi nyirizina bukaza ku mwanya wa gatatu na 16.78% na miliyari hafi 14,2. Muri ibi bikorwa kandi uruhare rw’abikorera rungana  na 32% mu gihe uruhare rwa Leta ari 68%.

 

Aganira n’itangazamakuru, Perezida w’Inama Njyanama, Bwana BANAMWANA Bernard, yavuzeko izi ngamba zose zikubiye mu nyandiko ya “LEDS”, bishoboka cyane kuzigeraho ashingiye ku mbaraga zituruka ku buyobozi n’abafatanyabikorwa bafite icyerekezo kimwe, bashyize umutima n’imbaraga ku iterambere ry’Akarere ka Ngoma kandi bafatanye urunana; ibyo bikaza byiyongera ku bintu bihari  nk’ubutaka bwera n’ibindi bikorwaremezo binini bigiye kuboneka vuba,  nk’umuhanda munini wa Ngoma-Ramiro ndetse n’ikibuga cy’indege cya Bugesera kuko nacyo kiri hafi cyane y’Akarere ka Ngoma.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*