Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 15/12/2017, ni umunsi wo gusoza icyumweru cyahariwe Girinka mu Karere ka Ngoma. Uyu munsi, wabaye umunsi wo kwishimira ibimaze kugerwaho no kwiyemeza gukomeza iyi gahunda nziza yo kurwanya ubukene kandi ishingiye ku muco nyarwanda.

Ku rwego rw’Akarere ka Ngoma, uyu munsi wabereye mu Murenge wa Rukumberi, aho Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise, ari kumwe n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubuhinzi(RAB: Rwanda Agriculture Board) n'abakozi b'akarere, bagiye kwifatanya n’abaturage muri uyu munsi wagaragayemo kwishimira ibimaze kugerwaho.

Kw’ikubitiro habayeho umuhango wo guha abana amata, bigaragaza ko inka irwanya imirire mibi, kuko uwanyoye amata nta bwaki ashobora guhura nayo. Nyuma hakurikiyeho igikorwa cyo gutanga inka 18, harimo inka 8 zatanzwe n’Akarere n’izindi 10 zatanzwe n’Abaturage muri gahunda yo kwitura igamije gukomeza umwera waturutse i Bukuru ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, yatangizaga iyi gahunda ya Girinka muri 2006.
Nk’uko bimaze kugaragara, gahunda ya Girinka imaze guteza imbere abaturage  benshi. Bwana TURATSINZE Jean Nepo, umwe mu ndashyikirwa za Girinka zahawe ibihembo ku rwego rw'Akarere, ukomoka aho mu Murenge wa Rukumberi, yavuze ko inka yahawe ari mu cyiciro cy’abakene imaze kumugeza kuri byinshi harimo kubaka inzu nziza, kugura amasambu ndetse na moto; ubu akaba yaravuye mu cyiciro cy'abakene ahubwo ageze mu rwego rwo kuba nawe atanga ubufasha ku bandi.


Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise yasabye abaturage kwishimira ibyiza na gahunda Leta ibagezaho; yibutsa abahawe inka  kuzifata neza, nabo zikazabageza ku byiza bigaragarira buri wese nk’uko bari bamaze no kubibwirwa n’uwiteje imbere kubera inka yahawe. Yabasabye ariko no gukomeza uwo muco mwiza w’ubufatanye wahoze uranga Abanyarwanda maze bagateza imbere iyi gahunda ya Girinka nk’uko n’insanganyamatsiko “ Duteze imbere gahunda ya Girinka, twihutisha intego zayo, dusigasira ibyagezweho”, ibishimangira. Bityo Girinka ikazageza ku Banyarwanda benshi bashoboka inka, nk’uko Perezida wa Repubulika Paul KAGAME wayiteguriye Abanyarwanda, abyifuza. Yashimiye kandi abafatanyabikorwa banyuranye bashimangira iyi gahunda ya Girinka, batanga inka ku miryango ikennye.

Twakwibutsa ko mu Karere ka Ngoma kuva gahunda ya Girinka yatangira mu 2006, hamaze gutangwa inka 7747  ku nka 8260(93.8%) kari kiyemeje gutanga kugeza mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.


SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*