Muri iki gitondo cyo ku cyumweru, tariki ya 31/12/2017, abaturage b’Umujyi wa Ngoma, bazindukiye muri siporo rusange. Ni igikorwa cyateguwe n’Akarere ku bufatanye n’Ibitaro bya Kibungo.


Mu ruvunge rw’abantu benshi cyane, bari barangajwe imbere n’umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise wari kumwe n’umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Ngoma, Bugesera na Kirehe Col, Jomba GAKUMBA, Umuyobozi wa Reseve Force mu Karere ka Ngoma Lt Col. JMVianney KAYITERA, Umuyobozi w’Ibitaro Dr. NAMANYA William, na DPC SP VITA HAMZA, habayeho kwiruka buhoro buhoro, bikunze kwitwa mucakamucaka, ahantu hareshya na kilometero 3,5 kuva ku Bitaro bya Kibungo kugera muri Stade Cyasemakamba. Muri Stade Cyasemakamba, mu njyana y’umuziki ukoreshwa muri za "Gym tonic", wari wateguwe na MTN, abantu bakoze imyitozo ngorangingo karahava. Ibi byose byarimo ibyishimo, bigaragaza kwishimira iki gikorwa no kuba abantu bagiye gusoza umwaka, bumva bafite amagara mazima; ari nako abantu bifurizanya umwaka mushya muhire.


Iyi siporo rusange yashojwe n’igikorwa cyo gupima indwara zitandura z’umuvuduko w’amaraso, Diyabeti n’amaso, byakozwe  n'Ibitaro bya Kibungo ku buntu.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMABAJE Aphrodise yashimiye cyane abaturage bitabiriye iki gikorwa, ashima ubufatanye bw’’inzego zose bwakigaragayemo, uhereye ku nzego z’umutekano n’ibitaro. Yifurije abaturage bose umwaka mushya muhire wa 2018.

SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma District


Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*