Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12/01/2018, Mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Rukira, Akagari ka Nyaruvumu, hatashywe Ivuriro Rito (Health Post), ryubatswe n'abaterankunga b'Abatariyani.

Iki gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iri vuriro ryahawe izina ry'Agaciro Health Post, cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, ari kumwe n'abaterankunga baryubatse. Uwavuga ko Agaciro Health Post  ari vuriro rito ry’icyitegererezo ntibyaba ari amakabyankuru, ahubwo ni ukubura izina nyaryo waryita kuko rifite ibyangombwa n’ibikoresho bihambaye. Uhereye ku nzu ubwayo, nini ifite ibyumba byinshi bigera kuri cumi bibiri (12), bizajya bikorewamo imirimo yo kuvura n'ubuyobozi bw' ivuriro, harimo n'icyumba cy’igikoni kijyanye n’igihe  ndetse n’aho ku ruhukira ku muforomo waraye izamu kuko bazajya bakora igihe cyose amasaha 24/24, ukongeraho ibikoresho bigezweho: ibi byose biguhamiriza ubudasa bw’iri vuriro. By’umwihariko, n’ubwo iri vuriro riri kure y’umuriro w’amashanyarazi asanzwe, nta kibazo cy’amashanyarazi rizagira kuko rifite imashini nini ihindira amashanyarazi y’imirasire y’izuba, akaba nk’amashanyarazi asanzwe ahoraho. Iyo mashini nini ifite agaciro ka miliyoni 17, uretse gukora ayo mashanyarazi, izajya inayungurura amazi!

Iri vuriro rito ryubatswe ku bufatanye bw’Imiryango y’Abatariyani, uwitwa Progetto Rwanda n'uwitwa Piùeticamente, ryuzuye ritwaye akayabo k’amafaranga miliyoni hafi 100. Umuyobozi w’Umuryango  Piùeticamente, Dogiteri Vienna Eleuteri HELD, ari nawo muryango uzacunga imikorere y’iri vuriro rito rya Nyaruvumu, yavuze ko iki ari igikorwa bakoze mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage kandi ko, mu gihe kitarenze imyaka ibiri, bafite gahunda yo kwagura iryo vuriro rito, rikaba ikigo nderabuzima. Ibi bikaba byanashimangiwe n’umuyobozi wa Progetto Rwanda, Dogiteri Valens Nyamucahakomeye.

Abaturage bari baje muri iki gikorwa cyo gutaha iri vurio bari basabwe n’ibyishimo byinshi kuko bavuga ko bagiye kuruhuka guterera imisozi ibakikije, banyuragamo bagiye kwivuza ku bigo nderabuzima bya Kibungo, Gituku na Rukira biri kure yabo. Barashima cyane ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME bwabazaniye abo baterankunga.

Umuyobozi w’Akarere Bwana NAMBAJE Aphrodise yashimiye cyane iyi miryango y’Abafatanyabikorwa ku gikorwa cyiza cya kimuntu cyakagombye kuranga abantu, aho ufite imbaraga atiza imbaraga utazifite. Yashimye ko ari igikorwa kiri mu cyarerekezo cyo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda. Yasabye abaturage kuzafata neza iryo vuriro dore ko rije gukemura ikibazo bari bafite cyo kwivuza kure inyuma y’imisozi ibakikije.

By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*