Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 20/01/2018, mu Karere ka Ngoma hatashywe ibyumba bishya by’amashuri 28 n’ubwiherero 36.

Uyu muhigo wo kubaka ibyumba by’amashuri hakoreshwa uburyo budasanzwe ugezweho mu Karere ka Ngoma ku bufatanye bugaragara bw’abaturage bibumbiye muri ya masibo amaze gushinga imizi mu Karere ka Ngoma, ahuza ingo hagati ya 10 na 15. Kuko abaturage bitanze, bagatanga n’umuganda ku buryo buhoraho.

Uyu munsi kandi waranzwe n’umuganda w’urubyiruko mu karere hose, aho rwakoze isuku ku bigo by’amashuri mu rwego rwo kwitegura itangira  ry’amashuri. Uru rubyiruko rukaba rwaranagaragaye cyane mu bikorwa byo kwita ku bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu n’abandi batishoboye.
Amashuri yakoreweho umuhango wo gutaha ibyumba ku rwego rw'Akarere, ni ibyumba byiza bibiri byubatse mu Mudugudu w’Agatare, Akagari ka Nkanga, Umurenge wa Sake. Ibi byumba bikaba byubatswe aho mu rwego rwo kugabanya urugendo rurerure ku bana bato kuko, amashuri ya Nshiri bari basanzwe bigiraho ari kure. Ubwo ibi ni ibyumba-shami(Satelite) by’ikigo cya Nshiri.

Abaturage bishimiye  cyane iki gikorwa, kuko kije gukemura ikibazo cy’abana bato, bakoraga urugendo rurerure cyane bikaba byashoboraga kubaviramo no kwiganyira kujya kwiga. Ariko abaturage bakaba basaba ubuyobozi bw’Akarere gukomeza kubaba hafi kugira ngo bazabone ikigo cy’amashuri  abanza cyuzuye bityo abana bose bigire hafi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, wari kumwe n’Abayobozi bungirije bombi n’abashinzwe inzego z’umutekano, yashimiye cyane abagize uruhare muri iki gikorwa kigamije guteza imbere uburezi, uhereye ku masibo akomeje kugaragara ko ari ikibatsi cy’ubususuruke n’ubufatanye by’umuryango. Yashimiye cyane urubyiruko ku muganda bakoze hose mu karere, arusaba gukomereza aho ibikorwa nk’ibi bigaragaraza gukunda Igihugu, bityo bakesa n’imihigo. Ku cyifuzo cy’abaturage b’aho mu Gatare cyo guhabwa ikigo cy’amashuri abanza cyuzuye, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise  yijeje abaturage ko, mu cyerekezo na gahunda nziza Leta y’u Rwanda ifitiye Abanyarwanda, imyaka irindwi izasiga bafite ishuri ribanza ryuzuye kandi ryiza,  ndetse n’ibindi byagaragaye ko bakeneye. Yabasabye gukomeza kugira ubufatanye nk’ubwo bagaragaje muri iki gikorwa cyo kubaka amashuri, bakayitaho mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho.


By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma


Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*