“Abayobozi b’amashuri bagomba gucika ku muco wo guhendahendera abana n’ababyeyi itangira ry’amashuri, ahubwo bagakurikiza amabwiriza baba bahawe na Leta, bagakaza n’igitsure.”


Ayo ni amwe mu magambo yagarutsweho inshuro nyinshi n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro Bwana RWAMUKWAYA Olivier, ubwo yaganiraga n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Ngoma.
Ibyo yabivuze nyuma yo gusura ibigo by’amashuri bitatu byo mu Karere ka Ngoma, mu ruzinduko  yahakoreye kuri uyu wa kane tariki ya 25/01/2018, mu rwego rwo kureba uburyo itangira ry’amashuri rihagaze. Minisitiri RWAMUKWAYA Olivier yagaragaje ko muri ibo bigo bitatu, aribyo Urwunge rw’amashuri rwa Kabale, Urwunge rw’amashuri wa Kibungo A na IPRC-East, abana baje ari bake cyane, ko ari ikibazo gikwiye guhagurukirwa.


Abayobozi b’amashuri bagaragaje ko koko ikibazo cy’abana benshi bataraza gutangira gihari, ko ariko bo nk’ibisanzwe, bahendahenda ababyeyi n’abana, babakangurira gutangira.
Umwanzuro wafashwe kuri iki kibazo ni uwo kubahiriza amabwiriza agenga itangira ry’amashuri aba yatanzwe na Leta, ariko ntiyubahirizwe n’abayobozi b’ibigo by'amashuri. Minisitiri yagiriye inama abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira igitsure kuko byagaragaye ko amashuri afite ubuyobozi bugira igitsure, yandika izina agakomera bityo  ugasanga nta kibazo cyo kubura abana mu gihe cy’itangira  agira. Minisitiri yagaragaje ko uku kwingingirwa abana kwiga, kuzagira ingaruka mbi zikomeye, kuko  bishobora gutuma  abana bumva ko ibintu byose ari ukubinginga, bityo no mu buzima bwa nyuma yo kwiga, ku kazi n’ahandi bakumva ko bagomba kwingingirwa inshingano zabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yijeje Minisitiri ko ubuyobozi bugiye guhagurukira iki kibazo, hagafatwa umurongo nyawo wo kugikemura no kugikumira mu bihe biri imbere.


Muri iyi nama kandi haganiriwe ku kibazo cy’isuku mu mashuri, kurwanya ibiyobyabwenge n’inda zidateganyijwe mu banyeshuri n’uburyo bwo gushyira abana mu bigo by’amashuri.

SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*