Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29/06/2018, Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yateranye mu nama yayo isanzwe, maze yemeza ingengo y’imari y’umwaka 2018-2019.


Iyi nama yayobowe na Perezida w’Inama Njyanama, Bwana BANAMWANA Bernard yari yitabiriwe kandi n’abakozi 2 ba Minisiteri y'imari n'igenamigambi(MINECOFIN), bari baje gukurikirana  icyo gikorwa cyo kwemeza ingengo y’imari, hari hari n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose uko ari 14, ba perezida b’inama njyanama z’imirenge, abaturage ndetse n’abakozi b’Akarere.


Nk’uko yatowe, ingengo y’imari ya 2018-2019 ni  amafaranga 18,296,443,306; bikaba bigaragara ko iyi ngengo y’imari yiyongereyeho hafi 19%, ugereranyije n’iya 2017-2018 yari 15,375, 596,659.
Ikintu gishimije cyane muri iyi ngengo, nk’uko Perezida w’Inama njyanama, Bwana BANAMWANA Bernard yabitangarije itangazamakuru,  ni uko ingengo irebana n’imishinga y’iterambere yikubiye  9,594,888,578 ni ukuvuga 52.4%. Iyo mishinga kandi ikaba yarashingiye ku byifuzo abaturage batanze, ubwo bateguraga igenamigambi n’ingengo y’imari bya 2018-2019. iyo ni mishinga ni iy'amazi, amavuriro, amashanyarazi,imihanda n'ibindi bisabiye kandi bifite impinduka nziza ku mibereho yabo. Nyuma yo gutorwa no gushyirwaho umukono na Perezida w'inama Njyanama, igitabo gikubiyemo iyo ngengo n'imigereka yacyo byagejejwe ku Mugenga Mukuru w'Ingengo y'Imari, Umunyamabanag Nshingwabikorwa w'Akarere, Bwana KANAYOGE Alex


By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma


Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*