Kuri iyi tariki ya 30/06/2018, ni uwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi; mu Karere ka Ngoma kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, hakaba habaye umuganda usoza ukwezi kwa Kamena 2018. Uyu muganda ukaba unasoza n’umwaka wa 2017-2018. Mu mirenge yose igize Akarere ka Ngoma habereye uyu muganda ariko by’umwihariko, Ubuyobozi bw’Akarere bwagiye kwifatanya n’Abaturage baturiye icyuzi cyo kuhira imirima cya Ngoma 22.

 

Kuri uyu mushinga wo kuhira ku misozi no mu gishanga ahantu hangana na hegitari 300, witwa Ngoma 22, uhuriweho n'imirenge ya Remera na Rurenge, niho Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yakoreye umuganda. Ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano, abakozi b'Akarere, yifatanyije n’abaturage guhinga imirima kugira ngo bategure igihembwe cya 2018C. Mu biganiro byatanzwe hagarutswe ku kurwanya marariya, isuku n'isukura, ubwisungane mu kwivuza n'ikirebana n'ukwezi kwa Nyakanga kwahariwe umuganda. Mu gusoza ibiganiro Meya yasabye abaturage gutegura imirima vuba kugira ngo amazi yo mu cyuzi akoreshwe bityo batangire gahunda nziza yo kurwanya ibura ry’ibiribwa ako gace kigeze guhura naryo.

 


By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*