Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21/09/2018, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana MUFULUKYE Fred, yatangije ku mugaragaro umwiherero w’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma. Uyu mwiherero uhuje abagize Komite Nyobozi y’akarere, Abagize Inama Njyanama y’akarere, Biro y'Ihuriro ry'abafatanyabikorwa (JADF), Biro y'Urugaga rw'abikorera (PSF), Abayobozi b’Imirenge, Abayobozi b’amashami ku karere,  watangiye kuri uyu wa kane tariki ya 20/09/2018 ukaba uteganyijwe gusozwa ku cyumweru tariki ya 23/09/2018. Intego nyamukuru y’umwiherero akaba ari ukwisuzuma, kwinegura no gufatira hamwe ingamba zatuma Akarere ka Ngoma kesa imihigo neza muri uyu mwaka wa 2018-2019.

Afungura uyu mwiherero, Guverineri MUFULUKYE Fred yavuze ko uyu mwiherero wari ngombwa cyane kuko Akarere ka Ngoma muri iyi myaka ishije katesheje neza imihigo. Akaba yasabye abari mu mwiherero kureba ku buryo bwimbitse impamvu  z’uko gutsindwa. Yabasabye abari mu mwiherero kwisanzura, bagasasa inzobe kugira ngo hafatwe imyanzuro itanga icyerekezo nyacyo. Mu byo yashimangiye cyane yasabye ko inzego z’Akarere ka Ngoma zikorera hamwe kuko kudakorera hamwe bitera icyuho n’intege nke. Komite Nyobozi, Inama Njyanama, Urwego rw’Abafatanyabikorwa(JADF), Urugaga rw’Abikorera(PSF), bose basabwe gushyira hamwe. Yashimangiye ariko ko Akarere ka Ngoma, hari imbaraga gafite mu masibo, ku buryo akoreshejwe neza yaba umusemburo w’impinduka mu mibereho y’abaturage.

Muri uyu mwiherero hakaba hazabamo gusesengura ku buryo bwimbitse Imihigo ya 2018-2019 na za gahunda z’ibikorwa no kureba aho igeze mu gushyirwa mu bikorwa.

SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*