"Mu Ntara y’Iburasirazuba hari ibiti bike cyane ugereranyije n’izindi Ntara, ku buryo nta gikozwe ngo haterwe ibiti byinshi, Intara y’Iburasirazuba ishobora kugenda isatira kuba ubutayu.” 


Ayo ni amwe mu magambo Minisitiri w’ubutaka n’amashyamba(MINILAF), Madame TUMUSHIME Francine, yavuze kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 29/09/2018,  ubwo yari yaje kwifatanya n’abaturage b’Umurenge wa Sake,  mu Karere ka Ngoma, mu  muganda usoza ukwezi no mu gikorwa cyo gutangiza ibihe byo gutera ibiti n’amashyamba. Iki gikorwa cyo gutangiza ibihe byo gutera ibiti n’amashyamba cyakozwe muri uyu muganda usoza ukwezi cyari cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa benshi ba Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba, muri gahunda yo gutera amashyamba, aha twavuga nka Polisi y’u Rwanda, nayo izwi muri uru rugamba rwo gutera amashyamba.


Minisitiri TUMUSHIME Francine, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Emmanuel K. GASANA , Umunyamabanga uhoraho Bwana MUSABYIMANA Jean Claude n’abakomiseri banyuranye muri Polisi bakiriwe na Perezida w’Inama Nyanama y’Akarere ka Ngoma, Bwana BANAMWANA Bernard, washimiye cyane abo bayobozi  kuba baje guha Akarere ka Ngoma umubyizi no kugafasha ubukangurambaga muri uru rugamba rwo gutera amashyamba, dore ko amashyamba mu Karere ka Ngoma ari hasi cyane. Iki gikorwa  cyitabiriwe  n’abayobozi b’inzego zinyuranye z’umutekano mu Karere ka Ngoma no mu Ntara y’Iburasirazuba, abafatanyabikorwa banyuranye n’Abajyanama b’Akarere,  Ingabo n’Abapolisi benshi cyabereye kuri site iri  mu Mudugudu wa Kiriko, mu Kagarai ka Gafunzo, mu Murenge wa Sake,  ahantu hari ubutaka buhuje kuri hegitari 117.


Mu ijambo rye Minisitiri TUMUSHIME Francine yavuze ko yaje gutangiza ibihe byo guhinga amashyamba, ko n’ubwo rero hatatewe ibiti, ahacukuwe imirwanyasuri hagomba gukurikiraho guterwa ibiti bivangwa n’imyaka, imvura nigwa. Yavuze ko kubona ahantu hangana na hegitari 117, nta giti giteyeho, biteye impungenge kuko mu gihe cya vuba hashobora kuba ubutayu. Yakanguriye abaturage gutera no kwita ku biti, ntibyangizwe n’amatungo cyangwa umuswa., bigakura, bikarindwa.  Ati ”Twirinde, dukumire ubutayu bushobora kutugeraho muri iyi Ntara, igihe nta cyaba gikozwe kandi ubusanzwe ari Intara ifatwa nk’ikigega cy’Igihugu”. Mu gusoza ijambo rye Minisitiri TUMUSHIME Francine yasabye ko iyo site ya Kiriko ya hegitari 117 igomba kuba icyitegererezo cy’ubuhinzi bukoze neza. Hagaterwa ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibyatsi birinda isuri ku mirwanyasuri yacukuwe. Yaboneyeho gusaba abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi (RAB), kwegera abaturage bakaberekera uburyo bwo guhinga neza.

SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*