Kuva kuri uyu wa gatatu, tariki ya 03/10/2018 kugeza kuwa gatanu tariki ya 05/10/2018, Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Ngoma(JADF: Joint Action Development Forum), riri mu mwiherero, kuri Palast Rock Hotel, mu Karere ka Bugesera. Uyu mwiherero uje ukurikiye uherutse kuba mu minsiya vuba, wahuje ubuyobozi bw’Akarere bwose. Umuntu yakwibaza impamvu y’iyo myiherero y’Akarere ka Ngoma.


Igisubizo ku muntu wese wakwibaza impamvu y’iyo myiherero ni imwe: Kwisuzuma no kwinegura, ndetse no kunoza imikoranire kugira ngo Akarere ka Ngoma, kabashe gushyira mu bikorwa  neza imihigo ya 2018-2019. Iyi myiherero kandi iziye igihe kuko  Akarere ka Ngoma, kamaze imyaka itatu kadahigura neza imihigo. Umwiherero na none iziye igihe kuko abasesenguzi benshi bagaragaje ko nta kindi kibura mu  Karere ka Ngoma uretse gushyira hamwe.


Gushyira hamwe  ni byo byagarutsweho n’Umuyobozzi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise mu gutangiza ku mugaragararo uyu mwiherero; aho yibukije ko Ubuyobozi bw;Intara y’Iburasurazuba, bwagaragaje ko mu Karere ka Ngoma, imbaraga zihari ko ariko ikibazo ukudashyira hamwe.  Meya NAMBAJE Aphrodise. yavuze ko rero umwiherero ari umwanya wo kurebera hamwe amahirwe  y’iterambere Akarere ka Ngoma gafite, no guhuza imbaraga mu cyerekzo cyo guhindura imibereho y’abaturage, imihigo yeswa neza. Ibyo byashimangiwe na Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa, Dr. KANOBANA Mathusalem, wavuze ko kugira ngo Igihugu cyacu gitere imbere, hakenewe impinduka, JADF n’ubuyobozi bw’Akarere bagahuriza hamwe. Yasabye ariko n’abaturage ko nabo muri izo mpinduka bagomba kuba abafatanyabikorwa aho kuba abagenerwabikorwa.
Mu kiganiro yatanze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Kizito HABIMANA, yasabye abafatanyabikorwa n’Ubuyobozi bw’Akarere, gukorera  hamwe mu bihe byose by’ubuzima bw’imihigo y’Akarere, kuva mu igenamigambi, mu kuyishyira mu bikorwa, mu kuyigenzura no kuyisuzuma.


Abafatanyabikorwa bari mu mwiherero, bishimiye uyu mwiherero, biyemeza gukosora ibitagendaga neza cyane cyane gukorera hamwe. Bijeje  kunga urunana n’ubuyobozi bw’Akarere muri byose, haba no mu bibazo bibangamira imibereho y’abaturage, mu igenamigambi no kurishyira mu bikorwa ndetse biyemeza guhindura byinshi mu mikoranire n’Akarere no hagati yabo ubwabo. Kuko nk’uko umuyobozi w’Akarere yabivuze ,mu gufungura uyu mwiherero "Abashyize hamwe nta kibananira”.

SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*