Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 27/10/2018, mu Karere ka Ngoma, kimwe n’ahandi hose mu Gihugu habaye umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira  2018. Uyu muganda ukaba wakozwe mu mirenge yose y’Akarere, mu bikorwa binyuranye.


Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwagiye kwifatanya n’abaturage bo mu Kagari ka Giseri, Umurenge wa Gashanda mu gikorwa  cyo gutangiza kubaka ibyumba by’amashuri 3. Aho muri Giseri, mu Mudugudu wa Murambi hatangijwe gahunda yo kuhubaka ishuri ribanza kuko  abana bari basanzwe bakora urugendo rurerure bajya kwiga. Ababyeyi bakaba bishimiye iryo shuri,banashimira ubuyobozi kuko bwumvishe ubusabe bwabo.


Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphroside akaba yari kumwe n’abayobozi bungirije b’Akarere bombi ndetse n’ab’inzego z’umutekano.
 Nyuma y’umuganda hatanzwe ibiganiro bukurikira:
-    Ikiganiro ku bujura bukoresheje ikoranabuhanga, kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu cyatanzwe na CIP Eugene MUSONERA;
-    Ikiganiro ku mutekeno muri rusange cyatanzwe na Lt col KAYITERA JMVianney;
-    Ikiganiro ku kuboneza urubyaro, marariya, isuku no kurwanya imirire mibi  cyatanzwe na Dr. NAMANYA William;
-    Ikiganiro ku burere bw’abana bato bwo mu Bigo Mbonezamikurire(ECDs) cyatanzwe na Visi Meya ushinzwe imibareho myiza, Madame KIRENGA Providence.


Nyuma y’ibyo biganiro, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise  nawe yaganiriye n’abaturage, abasaba kubumbatira ubwumvikane mu muryango, abawugize bagakorera hamwe, bakiteza imbere.  Umuyobozi w’Akarere akaba yavuze ku buryo burambuye kuri gahunda ya Leta yo kurema ibyiciro by’ingamba mu midugudu, uhereye ku Birezi ukagera ku Nararibonye, mu rwego rw’Itorero ry’Igihugu. Asaba abaturage kwitabira iyo gahunda dore n’ubusanzwe basanzwe bari mu masibo. Mu gusoza yasabye abaturage kumenya imihigo y’Akarere, bakayigira iyabo, bakayigiramo uruhare. Yabasabye kandi kugandukira gahunda zinyuranye, uhereye ku bwisungane mu kwivuza. Umuyobozi w’Akarere yakiriye kandi anakemura ibibazo by’abaturage.

SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma


Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*