Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 31/10/2018, mu Karere ka Ngoma, hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba. Abaturage bakaba basabwe gutera ibiti n’amashyamba byinshi mu rwego rwo kurwanya ubutayu muri iyi Ntara y’Iburasirazuba.
Iki gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga cyabereye kuri site ya Kiriko, hari ubutaha buhujwe bungana na hegitari 117, buhinzweho ibigori. Kuri iyi site hakaba hateganyijwe guhingwaho ibiti bivangwa n’imyaka ibihumbi 31; kuri uyu munsi hakaba hatewe ibiti ibihumbi 15.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yagarutse ku mumaro w’igiti, agaragaza ko umuntu n’igiti ari magirirane ku buzima, kuko bihana umwuka ariko na none igiti kikagira n’umumaro mu bikorwa bya muntu bya buri munsi, uhereye ku kubaka, ububaji, ndetse ahenshi bakaba bagitekesha ibiti. Mu buhinzi nabwo igiti gifasha umuhinzi, gifata ubutaka ngo budatwarwa n’isuri, ariko na none kivamo ifumbire ku butaka n’ibiribwa by’amatungo. Umuyobozi w’Akarere akaba yarasabye abaturage gufata neza ibiti kugira ngo barwanye ubutayu, bushobora kwibasira Intara y’iburasirazuba, haramutse hadatewe byinshi. Nk’uko insanganyamatsiko kandi ibivuga “Tera igiti ugire ubuzima n’ubukungu”, uretse gutanga ubuzima, igiti na none ni isoko y’ubukungu kuko kubera umumaro wacyo wagutse igiti kivamo amafaranga.
Intumwa y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba n’amazi (RWFA), Bwana MUGABO JPierre yamaze impungenge abaturage bibazaga aho bazavana ibiti. Yababwiye ko gahunda  y’Igihugu ari iyo kongera ibiti kugeza kuri 30% by’ubuso bw’Igihugu. Ko Intara y’Iburasirazuba by’umwihariko, ku mpamcu yo kurwanya ubutayu, yitaweho cyane ; bityo rero ibiti by’amoko yose bizagenda byongerwa umubare kandi bikagezwa ku baturage. Akarere ka Ngoma nako kuri ubu gafite amashyamba kuri 12% by’ubuso, gafite gahunda ikomeye cyane yo kongera ibiti kugira ngo kageze kuri 30% muri 2020, kuko ari cyo cyerekezo cy’Igihugu. Yabwiye abaturage ko abafite aho batera n’ibindi biti btavangwa n’imyaka, bihari. Bityo akaba yaraboneyeho umwanya wo gusaba abaturage gufata neza ibiti byatewe kuri iyo site nziza ya Kiriku, ku buryo ubutaha bizaba bigaragara.

SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*