Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 02/11/2018, Minisitiri w'Ibidukikije Vincent BIRUTA ari kumwe n'Umuyobozi w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye(UN) mu Rwanda, Bwana Fodé NDIAYE, Steven RODRIQUES Ushinzwe ishami ry’Iterambere ry’Umuryango w’Abibumbye(UNDP) mu Rwanda na Bwana KAMPAYANA Augustin, Umuyobozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Imiturire(RHA: Rwanda Housing Authority), basuye umudugudu w'icyitegererezo wa Rukumberi. Abo bashyitsi bose bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise wari kumwe n’abayobozi banyuranye b’inzego z’umutekano na bamwe mu Bajyanama b’Akarere n'Intumwa y'Intara. Uru ruzinduko rwari rugamije gushyikiriza ubuyobozi bw’Akarere uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Rukumberi wubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye. Uyu mudugudu utuwemo n’imiryango 57, uretse rero ibikorwa byo kuvana mu bukene abatuye uyu mudugudu nk’ubworozi bw’inka, dore ku miryango 57 iwutuye 47 yorojwe inka ziri mu gikumba rusange, uyu mudugudu kandi urimo ibikorwa binyurabye bigamije kubungabunga ibidukikije, nko gufata amazi y’imvura aho buri nzu ifite ikigega cy’amazi, amazi meza, ibiti n’ubusitani.  
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere, Bwana NAMBAJE Aphrodise yashimiye Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibimbye, kuri icyo gikorwa kigamije gutura heza kandi neza, kurwanya ubukene no kurengera ibidukikije. Yijeje ko Akarere kazakomeza iyo politiki nziza yo guteza imiturire myiza , agaragaza ko imidugudu nk’iyo, Akarere kazagerageza kuyikwiza hose mu mirenge nk’uko ubu kabikoze mu Murenge wa Mutenderi, ahatujwe imiryango mirongo ine mu mazu meza ahuriramo imiryango ine(4inOne). Bwana Fodé NDIAYE we yishimiye kubona igikorwa nk’icyo bakoze, abaturage bacyishimira ubwabo, kandi koko kimaze kubateza imbere; yizeza ko umudugudu wa Rukumberi uzakomeza kwitabwaho.


Mu ijambo rye, Minisitiri Vincent BIRUTA, yishimiye ubufatanye bwa Leta n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Ishami rishinzwe iterambere mu Muryango w’Abimbumbye(UNDP), mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Yasabye abaturage kumva ko ibikorwa ari ibyabo bityo bakabifata neza: Inzu, inka, amazi meza, ibiti n’ubusitane ibyo byose bigafatwa neza, bikabateza imbere. Yabasabye kwagura ibikorwa, ku bworozi bw’inka bakongeraho n’inkoko cyangwa andi matungo magufi, bagateza imbere ishyirahamwe ryabo ry’ubukorikori, koko umudugudu ukaba isoko y’iterambere. Mu gusoza yijeje abaturage ko Leta izakomeza ubufatanye n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu kubaka ubukungu burengera ibidukikije, ashimangira kandi ko twese dushyize hamwe, ubukene twaburwanya, tukabuhashya.



SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*