Kuri uyu wa kane tariki ya 29/11/2018, kuri Sitade Cyasemakamba hateraniye Inama  Mpuzabikorwa y’Akarere ka NGOMA. Nk’uko itegeko No 87/2013 ryo kuwa 11/09/2013 ribiteganya, Inama Mpuzabikorwa ku rwego rw’Akarere ni “Urwego nyunguranabitekerezo ku iterambere n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta mu Karere, imikorere n’imikoranire y’inzego, inzitizi zihari no gutanga ibitekerezo by’uburyo byakemuka”, ni ihuriro ry’abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere.


Uretse  abateganywa n’Itegeko, iyi Nama Mpuzabikorwa yitabiriwe na Minisitiri w’Umurimo, Madame RWANYINDO Fanfan, usanzwe ari imboni y’Akarere ka Ngoma muri Guverinoma, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Kizito HABIMANA, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ACP Benoit KAYIJUKA, Abayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere, Abagize Inama Njyanama y’Akarere  n’abafatanyabikorwa muri Sosiyeti Sivili.


Nyuma yo gutamabagizwa Hoteli iteye amabengeza Akarere ka Ngoma kujuje, Minisitiri yagiye gusangira ibitekerezo n’abayobozi b’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage bitabiriye iyi Nama Mpuzabikorwa. Arangije guha ikaze abashyitsi, Umuyobozi w’Akarere ka NGOMA, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yagaragaje Ingamba z’iterambere ry’Akarere(District Development Strategy: DDS), muri iyi myaka irindwi (2018-2024), asaba abantu bose guhuza imbaraga kugira ngo izo ngamba zigerweho kuko zigamije kubaka Ngoma nziza ibereye buri wese kandi izaragwa abakiri bato. Yunganiwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bwana RWIRIRIZA JMVianney, wagaragaje aho Akarere kageze mu gushyira mu bikorwa imihigo ya 2018-2019.


Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ACP Benoit KAYIJUKA yasabya abateraniye mu Nama mpuzabikorwa kubumbatira umutekano muri rusange ariko by'umwihariko yabasabye kurwanya ubusaambanyi bukorerwa abana b’abakobwa bato, kurwanya ibiyobyagwenge n’amadini ayobya abantu. Naho Umunyamabanga Nshingwabiikorwa w’Intara, Bwana Kizito HABIMANA, yasabye Akarere gukomeza umurava gafite mu mihigo kuko utanga icyizere mu kwesa imihigo, ariko anashima udushya two mu karere ka Ngoma turimo amasibo na gahunda nshya yitwa “Nkwiture iki Rwanda”, igamije kwigisha abantu kwitanga, aho batuye mu kuvana abatishoboye  mu bukene.


Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru, Minisitiri RWANYINDO Fanfan yasabye Abayobozi b’Akarere ka Ngoma kwisuzuma, kagakosora ibitaragenze neza bigatuma Akarere kagira umwanya mubi mu mihigo y’umwaka ushize, asaba inzego zose gukorera hamwe, kuko ari ibanga ryo gutsinda. Yashimye Akarere ku byo kamaze gukora ku mihigo y’uyu mwaka wa 2018-2019, agasaba gushyira imbaraga ahagaragaye intenge nke, ariko muri rusange agasaba gukomereza aho kuko bigaragara ko bishoboka kuzagira umwanya mwiza mu mihigo. Minisitiri yijeje Akarere ubufatanye busesuye kandi buhoraho mu buryo bwose bugamije kujya inama ku iterambere ry’Akarere no kwesa imihigo.


Muri iyi nama kandi habayeho gahunda yo gushimira abafatanyabikorwa banyuranye, guhemba inzego z’ibanze zahize izindi muri gahunda zinyuranye; imirenge 3 yarushije iyindi mu mihigo ya 2017-2018,  Rurenge,  Zaza na Sake ihabwa ibikombe.


By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/NGOMA


Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*