Kuri uyu wa mbere tariki ya 03/12/2018, mu Karere ka Ngoma kimwe n’ahandi hose mu Gihugu ndetse no ku rwego rw’Isi, hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga. Uyu munsi ngarukamwaka watangiwe kwizihizwa mu 1992, uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira iri” Twubake ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga mu buryo bwose bungana kandi budaheza”, ukaba wihizijwe mu mirenge yose igize Akarere ka Ngoma.


Ku rwego rw’Akarere, ibirori bwo kwihiza uyu munsi byabareye mu Murenge wa Mugesera, bikaba byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame KIRENGA Providence wari kumwe n’ Umuhuzabikora wungurije w’Urwego rw’Igihugu rw’Abafite ubumuga(NCPD) mu Ntara y’Iburasirazuba, Madame MUKAMURENZI Claudine.
Amagambo yavugiwe muri ibi birori ndetse n’ubuhamya byagarutse cyane ku byiza Leta y’U Rwanda imaze kugeza ku bantu bafite ubumuga haba mu kubaha agaciro, kubateza imbere mu makoperative n’imishinga inyuranye. Aha mu Murenge wa Mugesera ibi byiza bikaba bigaragarira muri Koperative BAHE AKABANDO, kuko nk’uko perezida wayo NKUNDIMANA Etienne abivuga, bahereye ku nkunga ya Miliyoni imwe y’amafaranga bahawe n’Akarere ubu bamaze kwiteza imbere bakoresheje ubuhinzi bw’inanasi,  kuko bamaze kugura ubutaka bungana na hegitari ebyiri bakaba bakora n’ubukorikori bwo kuboha imipira yo kwambara. Avuga ku munsi w'abafite ubumga, mu byishimo byinshi yavuze ati”Uyu munsi turawishimiye, udutera ubwuzu kuko utugaragariza uko twitaweho, ntabwo tugitewe ipfunwe no kuba dufite ubumuga kandi ntitugetereye iyo nka mbere".


Mu ijambo rye, Visi Meya KIRENGA Providence, yagaragaje ibyiza bimaze kugerwaho na Leta y’u Rwanda muri gahunda zinyuranye zo guteza imbere abafite ubumuga, harimo inkunga zinyuranye zo kwiteza imbere ariko cyane cyane agaciro bahawe nk’uko byari byagarutsweho n’Uhagarariye NCPD mu Ntara, Madame MUKAMURENZI Claudine. Visi Meya yijeje abafite ubumuga gukomeza gukora ibikorwa byose bigamije kubafasha mu buryo bwose uhereye ku nyunganirangingo n’insimburangingo no gukomeza guteza imbere imibereho myiza yabo binyuze mu makoperative n’imishinga, inkunga y'ingoboka, imirimo muri VUP ku bashobora gukora, hatibagiwe n’imyidagaduro cyane cyane umukino wa Sitball. Ibi byose bikaba bigamije kwigira no kwihesha agaciro. Twakwibutsako mu Karere ka Ngoma hamaze kubarurwa no gushyirwa mu byiciro abafite ubumuga 6.527, ariko ibikorwa byo kubarura n’abake basigaye bacikanywe bikaba birimo gutegurwa. Uyu munsi  ahenshi mu Karere kandi habaye igikorwa cyo kuremera abatishoboye. By’umwihariko mu Murenge wa Mugesera  hatanzwe inyana.

SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma.


Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*