IBIKORWA BY’INGENZI BYAKOZWE MU KARERE KA NGOMA KUVA TARIKI 24-29/03/2010 Tariki 24/03/2010 habayeho igikorwa cyo gusinya imihigo hagati y’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari muri gahunda yo guteza imbere Ubwisungane mu kwivuza ( Mutuelle de Santé ), ubuhinzi, Umurenge SACCO, guca Nyakatsi no gutuza mu mudugudu mu Karere ka Ngoma. Ibi bikaba bigamije gukoresha abo bakozi begereye abaturage kugirango bashyiremo ingufu zo gushishikariza no gukangurira abaturage kwitabira izo gahunda mu buryo bwo hejuru. Ibi kandi bikaba biterwa n’uko bahawe amezi abiri ya Mata na Gicurasi kuba ibyo bikorwa bigeze kuri 100%, dufashe nk’urugero ubu Mutuelle da Santé turi kuri 72%, barasaba rero kugeza kuri 100% mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu. Imbere ya komite nyobozi y’Akarere , Abakozi b’Akarere, abahagariye inzego z’Umutekano mu Karere .Abo bakozi b’Utugari basinyiye kuzesa iyo mihigo muri ayo mezi. |