Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

Meya NIYONAGIRA yagiranye ibiganiro n’urubyiruko rwiga muri Kigarama TSS

Kuri iki gicamunsi, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, yagiranye ibiganiro n’urubyiruko rwiga mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro rya Kigarama (Kigarama TSS), bigamije kubafasha gufata ibyemezo bibafitiye akamaro no kubarinda ingeso n’imyitwarire bishobora kubangamira ejo hazaza habo.

Muri ibi biganiro, hibanzwe ku kwirinda ibiyobyabwenge, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kwirinda inda zitateganyijwe ndetse no gushyira imbere amasomo nk’umusingi w’ahazaza h’urubyiruko.

Meya NIYONAGIRA yasabye abanyeshuri gukoresha neza amahirwe bafite yo kwiga, bakirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zibangamira ubuzima n’iterambere ryabo. Yabibukije ko kwirinda ibiyobyabwenge atari inshingano y’umunyeshuri gusa, ahubwo bisaba ubufatanye bw’umuryango, ishuri n’abaturage muri rusange. Yagize ati: “Mufite imbaraga kdi imbaraga ntabwo mushobora kuzibika ngo wenda muzazikoresha ejo ningombwa gutekereza ikintu kibafitiye akamaro kurusha kwishora mu ngeso mbi zirimo no kunywa ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bwuwabikoresheje.”

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ibiganiro bagaragaje ko ibiyobyabwenge bishobora gutuma umunyeshuri atakaza umurongo w’ubuzima bwe, agasubira inyuma mu myigire ndetse akagira n’izindi ngaruka ku mibereho ye.

MUTESI Aline yagize ati: “Twasobanukiwe ko ibiyobyabwenge bishobora kutubuza kugera ku ntego twihaye. Tugomba kubyirinda, tukagira inshuti nziza kandi tukibanda ku masomo kugira ngo ejo tuzabe abantu bafite icyo tumariye igihugu.”

Naho RUKUNDO Josua yavuze ko ibiganiro nk’ibi bibafasha kumenya ingaruka z’ibiyobyabwenge no gufata imyanzuro iboneye, cyane cyane mu gihe urubyiruko ruhura n’ibishuko bitandukanye.

Abanyeshuri biyemeje gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge, kugira uruhare mu kubikumira mu rungano rwabo, kubaka ubumwe n’ubudaheranwa ndetse no gushyira imbaraga mu myigire, kugira ngo bazagere ku ntego zabo kandi bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.