Amakuru arambuye
Abajyanama rusange umunani batorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Ngoma
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, mu Karere ka Ngoma habereye amatora y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, hatorwa abajyanama rusange umunani bagiye kwinjira mu Nama Njyanama y’Akarere ka Ngoma.
Aya matora yakurikiwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Pudence RUBINGISA, akaba yari agamije kuzuza imyanya y’abagize Inama Njyanama y’Akarere, aho abatowe biyongereye ku bandi icyenda bari baratowe mu byiciro binyuranye.
Abatowe ni aba bakurikira:
- Madamu NIYONAGIRA Nathalie
- Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose
- Bwana KARASIRA Théophile
- Bwana NDAYISHIMIYE Jean Pierre
- Bwana RUYUMBU Augustin Fares
- Bwana HARERIMANA Dieudone
- Madamu BISHUMBA Shakila
- Bwana RUKUNDO Jean Claude
Nyuma yo gutorwa, abajyanama bashimiye abagize inteko itora icyizere babagiriye, bavuga ko bagiye gukora inshingano bahawe baharanira inyungu z’abaturage bose, bakazaharanira gufata ibyemezo bigamije guteza imbere Akarere.
Biyemeje kandi gukorana n’izindi nzego z’ubuyobozi mu gushakira ibisubizo ibibazo by’abaturage, guteza imbere imibereho myiza no kwihutisha iterambere ry’Akarere ka Ngoma.
Inama Njyanama y’Akarere ni rumwe mu nzego nkuru mu miyoborere y’inzego z’ibanze, kuko igira uruhare mu gufata ibyemezo, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere no guhagararira inyungu z’abaturage.