Amakuru arambuye
Abatorewe kujya mu Nama Njyanama z’Imirenge barahiriye gutangira inshingano
Kuri uyu wa Gatandatu, mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngoma, habereye amatora y’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage ku rwego rw’Umurenge, aho abagize inteko itora bazindukiye mu gikorwa cyo gutora abayobozi bazabahagararira mu nzego zitandukanye.
Muri aya matora hatowe abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu z’Urubyiruko, Abagore n’Abantu bafite Ubumuga. Hatowe kandi abajyanama b’abagore, bagize nibura 30% by’abagize Inama Njyanama y’Umurenge, ndetse n’abagize Biro y’Inama Njyanama z’Imirenge.
Nyuma y’amatora, hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Ngoma habereye umuhango wo kwakira indahiro z’abagize Inama Njyanama z’Imirenge batowe, biyemeza kuzuza inshingano bahawe no guhagararira neza abaturage babatoye.
Aba bayobozi basabwe kuzarangwa no gukorera abaturage, kubegera, kumva ibitekerezo n’ibyifuzo byabo no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibugarije, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza n’iterambere by’abaturage.
Amatora y’inzego zegerejwe abaturage ni imwe mu nzira yo kwimakaza imiyoborere myiza, demokarasi no guha abaturage uruhare mu kwihitiramo ababaserukira no mu ifatwa ry’ibyemezo bibareba.
Abatowe barasabwa kuzuza inshingano zabo neza, barangwa n’ubwitange, ubunyangamugayo no gukorera mu nyungu z’abaturage.