Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

Kibungo: Hatangirijwe ukwezi kwahariwe uruhare rw’abaturage mu igenamigambi

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu MAPAMBANO N.Cyriaque atangiza igikorwa cyo kwakira ibyifuzo by'abaturage bizajya mu igenamigambi ry'umwaka wa 2027/28.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 06 Ukwakira 2026 mu Mirenge yose, hateraniye inteko z’abaturage zahujwe n'igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi, kwakira ibyifuzo by’abaturage bizashyirwa mu igenamigambi ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2027/2028.


Iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Kibungo, cyutabirwa n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana MAPAMBANO Cyriaque aho abaturage yagaragarije abaturage bimwe mu bikorwa by’ingenzi byagezweho, birimo kubaka imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Kibungo, kubaka Ikigo Nderabuzima cya Rubona, kubaka Stade, kugeza amashanyarazi ku ngo zirenga 120, n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho n’ubukungu by’abaturage.
Yashimangiye ko uruhare rw’umuturage ari ingenzi mu igenamigambi, kuko  abaturage aribo bazi neza ibibazo n’ibyifuzo byabo bishobora kubafasha kwihuta mu iterambere. Yasabye abaturage gukomeza gutanga ibyifuzo bifite akamaro rusange kandi byashyirwa mu bikorwa hagendewe ku byihutirwa. Yagize ati: “Igenamigambi ryiza ritangirira ku bitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage. Ni ngombwa ko mutanga ibitekerezo ku bikorwa mubona ko bikenewe kandi bizagira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza yanyu.”

Abaturage b'Umurenge wa Kibungo bishimiye uburyo bahawe umwanya wo kugaragaza ibyifuzo byabo, bavuga ko iyi gahunda ibafasha kugira uruhare mu gufata ibyemezo bireba iterambere ry’aho batuye. Basabye ko ibyifuzo byatanzwe bikomeza gukurikiranwa no guhabwa umwanya mu igenamigambi.