Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

Kibungo: Hatewe ibiti kuri hegitari 10 mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Madamu IRERE Claudette yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Kibungo mu muganda rusange wo gutera ibiti.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Madamu Claudette IRERE, yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma n’abaturage bo mu Murenge wa Kibungo,Agagari ka Gatonde kuri site ya Karungu mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo.

Uyu muganda waranzwe no gutera ibiti ku buso bugana hegitari 10 ahatwe ibiti bisaga ibihumbi 20, mu rwego rwo gutangiza ubukangurambaga bwo gutera no kubungabunga ibiti n’amashyamba, bufite insanganyamatsiko igira iti: “Igiti cyanjye, Umurage wanjye.”

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muganda, Madamu Claudette IRERE yagarutse ku kamaro ko gutera ibiti mu kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Yasabye buri wese kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, gukumira ibiza no gukoresha neza ubutaka, ashimangira ko kurengera ibidukikije ari inshingano ya buri wese.

Yibukije kandi ababyeyi ko bafite inshingano zo guharanira ko abana bose bajya ku ishuri kandi bakiga neza. Yabijeje ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo buri mwana abone amahirwe yo kwiga.

Madamu IRERE yashimiye kandi ababyeyi uruhare bakomeje kugira mu gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ishimangira imikoranire y’ababyeyi n’ibigo by’amashuri mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Nyuma y’umuganda habaye umwanya wo gutanga ubutumwa butandukanye burimo kugira isuku, gukumira no kurinda abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurwanya amakimbirane yo mu miryango.

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Madamu IRERE Claudette yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Kibungo mu muganda rusange.

 

Umuyobozi w'Akarere Madmu NIYONAGIRA Nathalie yasabye abaturage kubungabunga ibiti byatwe bakabirinda amatungo ashobora kubyangiza.

 

Abaturage benshi n'abagize inzego z'umutekano bari bitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi k'Ugushyingo waranzwe no gutera ibiti kuri Ha 10 kuri site ya Karungu.

 

Visi Meya bombi bateye igiti mu rwego rwo gukomeza kwimaka umuco wo kurengera ibidukikije.

 

Madamu Irere Claudette yashimiye abantu bose bitabiriye Umuganda abasaba gukomeza kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo kurushaho guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.