Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

Kibungo: Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, hashimwa uruhare rw’umurezi mu kubaka igihugu

Kuri uyu wa  05 Ukwakira 2026 mu Karere ka Ngoma hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Kibungo.

Insanganyamatsiko: “Gushyigikira abarimu: imyaka 60 yo kurengera umwuga w’Uburezi, kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.”


Hatanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi, cyatanzwe na Dr. Musabwasoni M. Grace Sandra, Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere akaba n’umwarimu muri Kaminuza.

Mu butumwa yagarutseho, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ushinzwe ubukungu Bwana MAPAMBANO N.Cyriaque yavuze ko umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu utwibutsa uruhare rukomeye agira mu gutegura ejo hazaza h’igihugu. Yasabye ubufatanye mu kurera no gutegura abana neza kugira ngo u Rwanda ruzagire abayobozi beza yasoje asaba abarimu gukomeza gufaranya na Leta mu rugamba rwo kugira urubyiruko ruri #Sober


Mu rwego rwo gushimira umusaruro w’abarezi, abarimu 20 bitwaye neza bahawe certificates z’ishimwe.

Umunsi wasojwe n’ubusabane usiga ubutumwa bw’uko gushyigikira umwarimu no guteza imbere umwuga w’uburezi ari ishoramari rikomeye mu gutegura ahazaza heza h’igihugu.