Amakuru arambuye
Menya amazina y'Abagore batanu batorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Ngoma
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, mu Karere ka Ngoma habaye igikorwa cy'amatora y'inzego z'imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage.
Muri aya matora, hatoranyijwe abagore batanu (5), bangana na 30% by’imyanya igenewe abagore mu Nama Njyanama y’Akarere ka Ngoma.
Abatowe ni aba bakurikira:
1. UWAMAHORO Illumine
2. KAYITESI Faulata
3. UMUGWANEZA Marthe
4. MUREKATETE Mediatrice
5. MUKANKURANGA Beatrice
Abatowe bashimiye inteko itora icyizere yabagiriye bavuga ko biyemeje guhagararira abaturage bose hagamijwe kuzamura imibereho myiza n'iterambere by'abatuye Akarere ka Ngoma.
Aba bajyana batowe baje basanga abandi batorewe mu byiciro bitandukanye harimo MAKARA Benson umuhuzabikorwa w'inama y'Igihugu y'urubyiruko, BAMWIZA Sarah uhagarariye inama y'igihugu y'abagore na DUSABEYEZU Joselyne uhagarariye inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga.