Amakuru arambuye
Murama: Hatangirijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake
Mu Mirenge igize Akarere ka Ngoma hatangijwe Ukwezi kwahariwe Ibikorwa by’Ubukorerabushake. Ku rwego rw’Akarere cyatangirijwe mu Murenge wa Murama, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku isonga mu Iterambere ry’Umuturage.”
Mu gutangiza uku kwezi, abakorerabushake, abaturage, abayobozi n’inzego n’umutekano bakoze igikorwa cyo kubakira inzu RUKESHANGABO Said, umuturage w’imyaka 60.
Iki gikorwa cyitabiriwe na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, MAPAMBANO N. Cyriaque, ari kumwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, MUKAYIRANGA Marie Gloriose, ndetse n’inzego z’umutekano.
RUKESHANGABO Said, wubakiwe iyi nzu, yashimiye ubuyobozi, urubyiruko n’abandi bakorerabushake bagize uruhare muri iki gikorwa, avuga ko inzu yubakiwe ari igisubizo gikomeye ku kibazo yari afite.
Yagize ati: “Ndashimira cyane abaje kumfasha kubaka iyi nzu. Ntabwo nari mfite ubushobozi bwo kuyubaka, ariko kubera ubufatanye bw’abaturage n’abakorerabushake, ubu nanjye ngiye kugira aho kuba heza”.
Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko, Visi Meya MUKAYIRANGA Marie Gloriose yabasabye kugira uruhare rufatika mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage, ariko by’umwihariko bakirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Urubyiruko rukwiye kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, rukagira ubuzima bbuzira alcohol mu mibiri yabo, rukaba Sober, kuko ari bwo rushobora gukoresha neza imbaraga zarwo, rukagera ku nzozi zarwo kandi rukagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Yasabye kandi abaturage muri rusange gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’ubukorerabushake, bafatanyiriza hamwe gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage no kugira isuku aho batuye.