Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

Ngoma: Hatangijwe Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa

Kuri uyu wa kane taliki 1 Ukwakira 2026. Mu Murenge wa Remera, hatangirijwe Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twigire ku Mateka, Twimakaza Ubumwe bwacu.”

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, ari kumwe n’abagize inzego z’umutekano hamwe n’abaturage bo mu Murenge wa Remera.

Muri iki gikorwa hatanzwe ikiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, hagarukwa ku kamaro ko kumenya amateka y’igihugu, kuyigiraho no gukomeza kubaka umuryango Nyarwanda ushingiye ku bumwe, ubudaheranwa n’imibanire myiza.

Hanatanzwe ubuhamya bw’abantu bahuguwe na Komisiyo y’Ubumwe n’amahoro muri Diyosezi ya Kibungo, barimo abafunguwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ubu bakaba batuye mu dugudu w’Amahor bose bagaragaje inzira banyuzemo n’uruhare rw’ubwiyunge mu kongera kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bashyimira Leta y’ubumwe yabafashije kongera kubana mu mahoro.

Mu ijambo ry’Umushyitsi Mukuru, Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie, yashishikarije abitabiriye iki gikorwa gusubiza amaso inyuma bakareba amteka u Rwanda rwanyuzempo bakayigiraho kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho.

Yasabye abaturage gukomeza gukorera hamwe, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa no kwirinda imyitwarire iyo ari yo yose ishingiye ku ivangura, ashimangira ko kubaka u Rwanda rutekanye kandi rurangwa n’ubwiyunge ari inshingano ya buri Munyarwanda. Yibukije abaturage ko ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, kuzirikana aho Abanyarwanda bavuye no kureba intambwe imaze guterwa mu kubaka ubumwe, ariko kandi buri wese agaharanira ko ibyo byiza byagezweho bikwiye kwigishwa abakiri bato bakamenya neza mateka u Rwanda rwanyuzemo.

Muri uku kwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Ngoma kazakomeza ibikorwa bigamije gukangurira abaturage kumenya amateka y’u Rwanda, kuyigiraho, gukomeza kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye ry’igihugu cyacu.