Amakuru arambuye
Ngoma: Hatangijwe umushinga RUMBUKA ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere
Kuri uyu wa Kabiri 20 Ukwakira 2026 mu Mirenge ya Kibungo na Rukira hatangijwe umushinga RUMBUKA ugamije kongerera ubushobozi abahinzi bato bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi no kuzamura imibereho y’imiryango.
Umushinga RUMBUKA uzakorera mu Mirenge ya Kibungo na Rukira ukazamara imyaka itatu, ukazagera ku bantu bagera ku 9.000. Uyu mushinga uzibanda ku gufasha abahinzi bato gukoresha uburyo burambye bw’ubuhinzi, kongera amafaranga yinjira mu miryango no guteza imbere amahirwe y’ubukungu, by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko.
Mu bikorwa biteganyijwe harimo guhugura abahinzi ku gupimisha ubutaka no kumenya ifumbire ibukwiriye, gukora amoko atandukanye y’ifumbire y’imborera, guhinga ibihingwa bitandukanye mu murima umwe, gusimburanya ibihingwa, kurwanya isuri hakoreshwa amaterasi y’indinganire, gutera ibiti bivangwa n’imyaka no guhuza ubuhinzi n’ubworozi.
Ibi bikorwa biteganyijwe bizafasha mu kongera uburumbuke bw’ubutaka, kuzamura umusaruro, kugabanya ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, kurwanya ibyonnyi n’indwara byangiza imyaka.
Mu gutangiza uyu mushinga, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, MAPAMBANO NYIRINDANDI Cyriaque, yashishikarije abahinzi kuzitabira amahugurwa n’ibikorwa by’umushinga, bagashyira mu bikorwa ubumenyi bazahabwa kugira ngo barusheho kunoza imikorere yabo no kongera umusaruro.
Yagaragaje ko gukoresha uburyo burambye bw’ubuhinzi no guhuza ubuhinzi n’ubworozi ari ingenzi mu kongera umusaruro, kubungabunga ubutaka no guteza imbere imibereho y’abaturage. Yashimangiye kandi ko ubufatanye bw’abahinzi, inzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa ari ingenzi kugira ngo ibikorwa by’umushinga bigere ku ntego yabyo.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Ngoma, bayobowe na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, MAPAMBANO NYIRINDANDI Cyriaque , Umuyobozi wa Ripple Effects, Madamu Angelique Muhorakeye; Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Bwana BUSHAYIJA Francis; inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa batandukanye n’abaturage bo mu Mirenge ya Kibungo na Rukira.