Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

NIYONAGIRA Nathalie yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Ngoma

Madamu NIYONAGIRA Nathalie Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, mu busitani bw'Akarere ka Ngoma habereye amatora y'abagize Biro y'Inama Njyanama n'iya Komite Nyobozi y'Akarere ka Ngoma.

Mu matora y'abagize Biro y'Inama Njyanama, hatowe:

  1. KARASIRA Théophile – Perezida w'Inama Njyanama.

  2. RUKUNDO Jean Claude – Visi Perezida w'Inama Njyanama.

  3. BISHUMBA Shakila – Umunyamabanga w'Inama Njyanama.

Mu matora ya Komite Nyobozi y'Akarere, Madamu NIYONAGIRA Nathalie yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Ngoma, naho Bwana RUYUMBU Augustin Fares atorerwa kuba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu.

Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose na we yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, umwanya yari asanzweho.

Aya matora yasize Akarere kabonye inzego nshya z'Ubuyobozi, zitezweho gukomeza guteza imbere imiyoborere myiza, serivisi nziza no kwihutisha iterambere ry'abaturage.

 

Bwana KARASIRA Theophile, watorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngoma

Bwana RUKUNDO Jean Claude, watorewe kuba Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngoma

Madamu BISHUMBA Shakila, watorewe kuva Umunyamabanga w'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngoma.

 

Bwana RUYUMBU Augustin Fares, yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu.

 

Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose, yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.