Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

Perezida w’Umutwe w’Abadepite yatangije Igihembwe cy’Ihinga 2027A mu Karere ka Ngoma.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, Perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon. Gertrude Kazarwa, yatangije ku mugaragaro Igihembwe cy’Ihinga 2027A mu Karere ka Ngoma, mu rwego rwo gushishikariza abahinzi gutangira ibikorwa by’ihinga ku gihe, kubungabunga ubutaka no gukoresha neza inyongeramusaruro hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Iki gikorwa cyabereye mu Cyanya cyuhirwa cya Ngoma 22, giherereye mu Mudugudu wa Mbonwa, Akagari ka Rujambara, Umurenge wa Rurenge, mu Ntara y’Iburasirazuba. Muri iki gikorwa, hatewe ibigori ku buso bungana na hegitari 40.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon. Gertrude Kazarwa, yari aherekejwe na Dr. Solange Uwituze, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Bwana Pudence RUBINGISA, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Aba banyacyubahiro bakiriwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere bari barangajwe imbere na Bwana MAPAMBANO Cyriaque, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu. Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye ku rwego rw’Intara n’Akarere, ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubuhinzi barimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) na Tubura.

Mu butumwa bwatanzwe na Hon. Gertrude Kazarwa yashimiye abitabiriye iki gikorwa, abasaba gukomeza ibikorwa by’ihinga ku gihe no guhinga ubutaka bwose bwateguwe, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi urusheho kwiyongera.

Yashimangiye kandi akamaro ko kwitabira ibikorwa by’ihinga hakurikijwe inama abahinzi bagirwa n’abashinzwe iteganyagihe ndetse n’impuguke mu buhinzi kuko bifasha mu kwitegura neza, hagamijwe kongera umusaruro no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Gutangira Igihembwe cy’Ihinga 2027A byibanze ku gushishikariza abahinzi gukoresha neza inyongeramusaruro, kubungabunga ubutaka no gukurikiza inama z’abajyanama mu buhinzi, kugira ngo babashe kubona umusaruro uhagije kandi mwiza.

Mri iki gihembwe cy’ihinga, mu karere ka Ngoma harateganywa guhingwa ubuso bungana na Hegitari zisaga ibihumbi 39 ubariyemo Hegitari zisaga ibihumbi 17 zibarizwa mu byanya bigega biri hirya no hino mu Mirenge igize Akarere kacu.

 

Abayobozi babanje gusobanurirwa uko igikorwa cyo gutera ibigori gikorwa hubahirijwe intera iba iri hagati y'ikigori n'ikindi kugirango bizashobore kubona intungagihingwa zihagije bitange umusaruro.