Amakuru arambuye
Rukumberi: NIZEYIMANA yatorewe kuba Umukuru w'Umudugudu abaturage bamwereka urugwiro rudasanzwe.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 24 ukwakira 20226 mu Midugudu yose igize Akarere ka Ngoma, abaturage bazindukiye mu Matora y'Abayobozi b'Inzego z'Imitegekere y'Igihugu zegerejwe Abaturage ku rwego rw'Umudugudu. Kuri Site zitandukanye babanje gusobanurirwa amabwiriza agenga amatora ndetse n'ibyiciro bitorwa. Mu byiciro byatowe harimo abagize Komite Nyobozi y'Umudugudu igizwe n'Umukuru w’Umudugudu; Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’imboneza mubano; Ushinzwe umutekano, abinjira n'abasohoka mu Mudugudu, Ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’abaturage n'Ushinzwe iterambere. Hatowe kandi Umujyanama rusange uhagarariye umudugudu mu Nama Njyanama y’Akagari; Abakandida 2 b’Abagore bazatorwamo 30% by’Abagore bagize Inama Njyanama y’Akagari; Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko hamwe na Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Mudugudu.
NIZEYIMANA Emmanuel yatorewe kuba umukuru w’Umudugudu wa Akabungo, Akagari ka Rubago, mu Murenge wa Rukumberi abaturage bemeza ko uyu mugabo asobanukiwe neza gahunda za Leta bityo akaba agiye kubafasha kwihuta mu iterambere nawe nyuma yi gutorwa yagize ati: “Ndashimira abaturage bangiriye icyizere gutorwa kwanjye ni umukoro wo gukomeza guharanira guteza imbere imibereho myiza y’abaturage kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bibi kugira ngo ubuzima bw’umuturage burusheho kuba bwiza ariko ndasaba aturage ubufatabnye”.
KAYIRANGA Seraphin, utuye mu Murenge wa Rukumberi, Umudugudu wa Akabungo yagize ati: “Abayobozi twitoreye tubatoye tubishimiye kandi tubitezeho ko bazatugeza ku iterambere, tubitezeho kandi kwigisha Abanyarwanda gukunda Igihugu no kwigisha abakiri bato agaciro k’ ubunyarwanda, uruhare rwacu nk’abaturage ni ugufatanya nabo gufasha abana bacikishirije amashuri gusubira yo no kubashyigikira mu bindi bikorwa kugira ngo tujyanemo duteze imbere Igihugu cyacu natwe ubwacu”.
Kimwe na mugenzi we KAYINAMURA Bosco utuye mu Murenge wa Rukumberi, Umudugudu w’Akabungo yagize ati: “Turishimira ko aya matora tuyagiramo uruhare nk’abaturage tukitorera abayobozi batubereye kuko nitwe tubana nabo buri wese tuba tuzi imico ye n’imyitwarire kandi tukabona ko azatugeza ku iterambere twifuza”.
Muri rusange mu Karere ka Ngoma iki gikorwa cyo gutora abayobozi b’inzego z’imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage n’ay’inama z’Igihugu ku rwego rw'Umudugudu cyakorewe kuri site zigera ku 169.
Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yashimiye abaturage uburyo bitabiriye amatora yo kwihitiramo abayobozi.
Amatora yaranzwe n'umutuzo abaturage bihitiramo abayobozi babona bazabafasha kwihuta mu iterambere.