Amakuru arambuye
Rurenge: Hatangirijwe ubukangurambaga bw'iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Kuri uyu Gatatu taliki 25 Ugushyingo 2026, mu Murenge wa Rurenge, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose, ari kumwe n’abagize inzego z'umutekano, yifatanyije n'urubyiruko ndetse n'ababyeyi mu gutangiza ubukangurambaga bw'iminsi 16 yo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iki gikorwa cyahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana, wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umunsi wanjye, uburenganzira bwanjye ahazaza hanjye".
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Visi Meya MUKAYIRANGA Marie Gloriose yibukije ko umwana ari umutware ukwiye kurindwa no guhabwa uburenganzira bwe, asaba buri wese kugira uruhare mu kumurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Yasabye ababyeyi, urubyiruko n'abaturage muri rusange kwirinda ibikorwa bibangamira uburenganzira bw'umwana birimo nihohoterwa rishingiye ku gitsina agaruka no ku murinda imirimo ivunanye kandi ishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga. Yashimangiye ko abantu bazajya bafatirwa muri ibyo bikorwa bazakurikiranwa kandi bagahanwa hakurikijwe amategeko.
Yongeyeho ko kurinda umwana atari inshingano z'umubyeyi wenyine, ahubwo ko ari inshingano za buri wese, bityo buri muturage akwiye kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa no gutanga amakuru ku gihe igihe abonye ahagaragaye ihohoterwa.
Ubukangurambaga bw'iminsi 16 ni umwanya wo gukangurira abaturage kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guteza imbere uburinganire no kubaka umuryango utekanye.