Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

Urubyiruko rwatorewe kuyobora abandi rwiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma rwatorewe kujya mu nzego z'ubuyobozi bw'urubyiruko ku wrego rw’Akagari rwiyemeje gushyira imbere gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge, gukumira ikoreshwa ry'inzoga zitujuje ubuziranenge no gushishikariza bagenzi babo kugira imyitwarire iboneye.

Ibi byagarutsweho mu gihe cy'amatora y'abagize inzego z'ubuyobozi bw'urubyiruko ku rwego rw’Akagari yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 ukwakira 2026, aho abakandida biyamamazaga bashyize imbere gahunda zo guteza imbere imibereho myiza y'urubyiruko, kururinda ibiyobyabwenge no kurushishikariza kwitabira ibikorwa by'iterambere.

Abatowe bagaragaje ko bazakora neza  inshingano bahawe mu gukangurira urubyiruko bagenzi babo kwirinda ibiyobyabwenge, bakitabira ibikorwa bibateza imbere, birimo kwihangira imirimo, kwiga imyuga no gukoresha neza amahirwe ahari.

Banasobanura ko kurwanya ibiyobyabwenge bidakwiye kuba inshingano z'inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi gusa, ahubwo ko buri wese, cyane cyane urubyiruko, akwiye kubigiramo ibye kugira ngo hirindwe ingaruka bigira ku buzima, ku muryango no ku iterambere ry'igihugu muri rusange.

Gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge inajyana n'ubukangurambaga bwa SoberGen, bugamije kubaka urubyiruko rugira ubuzima buzira ibiyobyabwenge mu mibiri yabo

Urubyiruko ruyoboye abandi rukwiye kuba ku isonga mu guhindura imyumvire, gukumira ibiyobyabwenge no kubaka ejo hazaza heza harangwa n'ubuzima buzira ibiyobyabwenge.