Aba DASSO bo mu Karere ka Ngoma bubakiwe icumbi.

Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie ari kumwe na Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana BUSHAYIJA Francis batashye icumbi rya DASSO ryubatse mu murenge wa Rukira.

Abakozi bashinzwe kunganira Akarere ka Ngoma gucunga umutekano, DASSO bakorera mu murenge wa Rukira bashikirijwe inzu bubakiwe n’Ubuyobozi bw’Akarere mu rwego rwo kubafasha kuba hafi no kurushaho kunoza serivisi baha abaturage.

Ni igikorwa cyabaye kuru uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Nyakanga 2024 cyitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie ari kumwe na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma Bwana BUSHAYIJA Francis. Iri cumbi rya DASSO ryatashwe mu murenge wa Rukira ryuzuye ritwaye miliyoni 20 Frw. Ni inzu ifite ibyumba byinshi ku buryo bizafasha buri mukozi wese kuba mu cyumba cye.

Ni inzu ziri kubakwa zizafasha aba DASSO kuko abenshi wasangaga baba kure abandi bagataha mu yindi mirenge.

Mu butumwa bw’Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yagize ati: “Iri cumbi rizafasha abakozi ba DASSO kunoza akazi dore ko abenshi bari basanzwe bataha kure bityo no gukurikirana umutekano w'abaturage bikaba byagorana turabasaba gukora akazi kabo kinyamwuga bakirinda guhutaza abaturage.”

Kuri ubu mu Karere ka Ngoma hamaze kubahwa inzu 7 kuri 14 zigomba kubakwa mu mirenge yose igize Akarere ka Ngoma ziherereye mu mirenge ya Murama,Kibungo,Kazo, Rukira,Rurenge,Karembo na Zaza.

Biteganyijwe ko inzu zose zitari zubakwa zizuzura mu ngengo y’imari ya 2024-2025.

Back