ABABYEYI BIVURIZA KU KIGO NDERABUZIMA CYA RUBONA BARISHIMIRA INZU Y’ABABYEYI BUBAKIWE.
Ababyeyi bivuriza ku kigo nderabuzima cya Rubona giherereye mu Murenge wa Kibungo, bishimiye inzu y’ababyeyi bubakiwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, igamije gufasha abagore batwite kubyara mu mutekano usesuye.
Iyi nzu y’ababyeyi yubatswe ku kigo nderabuzima, yatangiye kwakira ababyeyi baturutse mu bice bitandukanye by’umurenge wa Kibungo ndetse n’igice cyo mu Karere ka Kayonza no mu yindi mirenge bihana imbibi. Yubatswe mu rwego rwo gufasha ababyeyi kubona aho babyarira hisanzuye bityo bigafasha abaganga mu gutanga serivisi nziza z’ubuzima kandi ku gihe.
Mukamana Béatrice, utuye mu Kagari ka Rubona, yagize ati:
“Twajyaga dukora urugendo rurerure tujya kwivuza I kibungo rimwe na rimwe tugatungurwa no kubyarira mu nzira. Ariko ubu batwubakiye ahantu heza, haratekanye, turahagera mbere tukarara dutegereje serivisi ku gihe. Turashimira Leta n’abafatanyabikorwa bayo.”
Na ho Nyirabukara Clemence, undi mubyeyi twasanze ku kigo nderabuzima cya Rubona yajye kwivuza yagize ati: “Iyi nzu ni igisubizo ku babyeyi benshi. Ubu turatekanye, turaruhuka, tukanakurikiranwa neza na ba muganga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose, yasabye ababyeyi gukoresha neza iyi nyubako, anagaragaza ko ari intambwe ikomeye mu kurwanya imfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara. Yagize ati: “Iyi nzu twubakiye ababyeyi ni igikorwa kigaragaza ubushake n’ubufatanye mu guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana. Dushishikariza ababyeyi bose kuyikoresha neza, kugana ikigo nderabuzima hakiri kare no gukomeza kugira uruhare mu kwita ku buzima bwabo. Nta mubyeyi ugomba kongera kubyarira mu rugo cyangwa mu nzira.”
Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi barenga 10 icyarimwe, ifite ibikoresho byose nkenerwa birimo uburiri, amazi meza, isuku ihagije ndetse n’aho gukarabira. Ni igikorwa cyitezweho gufasha ababyeyi kujya babyarira kwa muganga ku kigero cya 100%