Abacuruzi b’inyama n’amata basabwe gukurikiza amategeko y’ubuziranenge mu gutanga serivisi.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 02 Ukuboza 2025; Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Ngoma, Bwana TUMWINE Innocent, yitabiriye akanatangiza inama yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cya RICA, igamije gusobanurira abacuruzi b’inyama n’amata amategeko n’amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibi bicuruzwa kugira ngo bitangwe byujuje ubuziranenge.

Iyi nama yitabiriwe n’abacuruzi batandukanye, abahagarariye RICA bahawe umwanya wo gusobanura ibisabwa byose mu mitunganyirize, uburyo bwo kubika no kugeza ku isoko inyama n’amata bifite isuku, bitarimo udukoko twanduza ndetse bihuye n’amabwiriza agenga ubuziranenge n’umutekano w’ibiribwa.

Mu butumwa bwe, Bwana TUMWINE Innocent yashimangiye ko ubucuruzi bw’inyama n’amata bufite uruhare runini mu buzima bw’Abanyarwanda, bityo abacuruzi bagomba kubikora kinyamyuga mu gutanga ibiribwa bifite isuku n’umutekano. Yagize ati: “Inyama n’amata ni bimwe mu bigize ifunguro ry’Abanyarwanda. Birakwiye ko namwe mukora uyu murimo mubigeza ku baturage bifite isuku kandi byujuje ubuziranenge, kugira ngo ubuzima bw’ababifata burusheho kuba bwiza.”

Abitabiriye inama bahamije ko aya mahugurwa ari ingenzi kandi azabafasha kunoza imikorere, kuzamura ireme ry’ibicuruzwa ndetse no kwirinda ingaruka zishobora kubangamira ubuzima bw’abaturage.

Akarere ka Ngoma gafatanyije na RICA bazakomeza gukangurira abacuruzi kubahiriza amategeko agenga ubucuruzi bw’inyama n’amata, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Back