Abadepite bagize komisiyo y'ingengo y'imari mu Nteko ishingamateko basuye imishinga irimo gukorwa yitezweho guteza imbere abaturage

Abadepite basuye imishinga y'iterambere irimo kubakwa harimo umuhanda Ngoma-Ramiro.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024, Itsinda ry'Abadepite rigizwe na Hon.Rwaka Pierre Claver Hon. Niyitegeka Winifrida na Hon. Rutayisire Georgette bari mu bagize komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga amategeko y'u Rwanda bari mu biganiro n'Ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'ibindi byiciro by’abayobozi.

Ibi biganiro izi ntumwa za rubanda zagiranye n'Ubuyobozi bw'Akarere byitabiriwe na Perezida w'Inama Njyanama Bwana BANAMWANA Bernard, abagize Komite Nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano ndetse n’abandi batumirwa bikaba byari bigamije kumenya igipimo cy'Ingengo y'imari 2023-2024, kumenya ibiteganyijwe mu ivugururwa ry'ingengo y'imari...

Itsinda ry'abadepite,Perezida wa Njyanama BANAMWANA Bernard na Visi Meya Ushinzwe iterambere n'Ubukungu Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque basuye umuhanda urimo kubakwa Ngoma-Ramiro,imishinga ya TREPA na COMBIO itera ibiti no kumenya aho ibikorwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage bigeze.

Mu butumwa batanze, abadepite bagarutse muri rusange ku bufatanye, kwesa Imihigo cyane cyane ku isuku no guhanga imirimo iciriritse ibyara inyungu kugera ku mahoteri ndetse kwihutisha ibikorwa biteza imbere abaturage cyane ko hari ibyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul KAGAME yemereye abaturage.

Back