Abadepite bakonoye ishyamba muri Ngoma
Tariki ya 28/10/2017, ni uwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi. Nk’uko bisanzwe ni umunsi w’umuganda mu Gihugu hose. Mu Karere ka Ngoma, umuganda wabaye akarusho kuko Perezidante w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite Nyakubahwa MUKABALISA Donatille, yaje kwifatanya n’Abaturage b’Akarere ka Ngoma.
Uyu muganda wari witabiriwe n’Abadepite 20, bari baje baherekeje Nyakubahwa Perezidante w’Abadepite, wakoze igikorwa cyo gukonora ishyamba rya Mvumba ryo mu Kagari ka Mvumba, Umurenge wa Murama. Ni ishyamba rifite ubuso bwa hegitari 34 n’ubwo mu minsi mike ishize ba rutwitsi bataramenyekano kugeza ubu, bononnyeho ahangana na hegitari 8. Umushyitsi mukuru akaba yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu, Bwana RWIRIRIZA Jean Marie Vianney wari kumwe n’abayobozi b’inzego zinyuranye z’umutekano.
Mu ijambo yabwiye abaturage benshi cyane bari bitabiriye uyu muganda, Nyakubahwa MUKABALISA Donatille, yatangiye abashimira ku matora bakoze neza, bagatora neza. Ku byerekeranye n’igikorwa cyo gutera ibiti n’amashyamba, yibukije abaturage insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2017 igira iti”Amashyamba, inkingi y’iterambere rirambye”, abasaba kubungabunga amashyamba ku buryo bwose, bakayarinda ba rutwitsi ariko bakagabanya n'ibiti bicanwa kugira ngo tugere ku ntego Igihugu cyacu cyihaye cyo kuva ku biti bicanwa kuri 83,3% bikagera kuri 42%. Yaboneyeho umwanya wo kubasaba kwizigamira, kugira isuku no kurya indyo yuzuye. Ibi byose bakabikora mu rwego rwo gukomeza no gushyigikira imigambi myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, bitoreye.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back