Abadepite mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda batangiye uruzinduko rw'iminsi 15 aho bazasura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma

Kuri uyu wa Kane taliki 17.11.2022,Visi Perezida w'Inama Njyanama Bwana BUSHAYIJA Francis ari kumwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abagize inama y'umutekano itaguye, AbanyamabangaNshingwabikorwa b'imirenge, abayobozi b'ibigo by'ubuvuzi, abayobozi b'amashami ku karere n'abayobozi b'ibigo by'amashuri bahagarariye abandi bakiriye itsinda ry'Abadepite bo mu Inteko Ishingamategeko y'u Rwanda riyobowe na Hon.Depite MPEMBYEMUNGU Winifrida ari kumwe na Hon. Depite BAKUNDUFITE Christine  bajye mu ruzinduko rugamije kumenya ibirebana n’imibereho y’abaturage muri rusange ndetse n'ibyiciro byihariye; urubyiruko, abagore, abafite ubumuga n’abageze mu zabukuru bakazasuzuma kandi uburyo ibibazo by'abaturage bikemurwa.

Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yagaragarije intumwa za rubanda ishusho rusange y'Akarere ka Ngoma yaba m' Ubukungu, Imibereho myiza yerekana ibibazo bigihari, imbogamizi ndetse n'uburyo bwo kubikemura asaba ko ibirenze ubushobozi bw'Akarere babikorera ubuvugizi mu zindi nzego.

Biteganyijwe ko aba badepite bazamara ibyumweru 2 mu karere ka Ngoma basura abaturage hirya no hino mu mirenge ndetse bakazanasura ibikorwa n'imishinga igamije guteza imbere abaturage.

Visi Perezida w'Inama Njyanama mu karere ka Ngoma Bwana BUSHAYIJA Francis yavuze ko uru rugendo rw'abadepite rugamije gufasha Akarere kwisuzuma kareba aho kageze mu guteza imbere ibyiciro byihariye.

 

Back