Abafashe ubwishingizi bw’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi baravuga ko byabarinze igihombo

Umuyobozi w'Akarere NIYINAGIRA Nathalie yasabye abahinzi n'abaorozi gufatira ubwishingizi ibikorwa byabo.

Mu rwego rwo gufasha abahinzi n’aborozi mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi byago bitunguranye, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, abayobotse iyi gahunda bemeza ko yabagiriye akamaro. 

Mu bukangurambaga bwabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Ngoma abahinzi n’aborozi bagaragaje ko iyi gaunda ari nziza bashishikariz abatarayitabira kuyinjiramo kuko iyo uhuye n’ibiza imyaka yawe cyangwa itungo ryishyurwa bityo ukaba wirinze igihombo.

Jean de Dieu Habimana, umuhinzi wo mu Mu murenge wa Gashanda, avuga ko mbere yajyaga ahinga ibigori kuri hegitari 12, imvura nyinshi cyangwa izuba rikabije bikamuteza igihombo. Ati: “Byarambabazaga cyane. Ariko kuva natangira kwishingira imyaka yanjye, nsigaye ntekereza ubuhinzi nk’umushinga, kuko nubwo haba ibiza, nsigara mfite icyizere ubwishingizi buzanyishura.”

Uwamariya Claudine, umworozi w’inka mu Murenge wa Zaza, avuga ko mu mwaka ushize yabuze inka bitewe n’indwara. Ati: “Nari kubona igihombo gikabije, ariko kuko nari narayishinganishije, nahise nishyurwa bityo ntabwo nagize igihombo ubu sinshobora Korora itungo ritari mu bwishingizi kuko iyo ripfuye uba uhombye kandi ibyago ntago biteguza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Niyonagira Nathalie, yashimangiye ko iyi gahunda ari kimwe mu bisubizo birambye Leta yashyiriyeho abaturage kugira ngo babashe kurinda ibikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati: “Turashishikariza cyane abahinzi n’aborozi kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo. Ni gahunda nziza ituma umuntu atakibara igihombo iyo habayeho ikibazo. Ubuyobozi bwite bwa Leta burahari ngo bubafashe kuyisobanukirwa no kuyigeraho.”

Muri uyu mwaka w’imihigo, mu Karere ka Ngoma hari intego y’uko ibigori bihinze kuri ha 629 bizaba bifite ubwishingizi, ariko uyu muhigo ukwezi gushize kwa 3 kwarangiye ugeze kuri 51%. Umuceri n’ibishyimbo byo, umuhigo wamaze kugerwaho, kimwe no ku matungo yishingirwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), gikomeje ubukangurambaga ku bufatanye n’ibigo by’ubwishingizi n’inzego z’ibanze. Intego ni ukugira ngo abahinzi n’aborozi bose bamenye akamaro k’iyi gahunda kandi bayiyoboke.

Back