Abafite ubumuga barasabwa kurushaho kwigirira icyizere kuko Leta yabakuriyeho inzitizi.
Kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Ukuboza 2025, kimwe n’ahandi hose mu gihugu mu Karere ka Ngoma hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, umunsi wizihirijwe mu Murenge wa Rurenge,Akagali ka Rwikubo.
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga bibukijwe ko “kugira ubumuga bitavuze ko badashoboye”. Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga basabwe kubitaho no kubashyigikira mu rugendo rwabo rwo gukura neza, kwiga no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu nk’abandi bose.
Mu rwego rwo gukomeza kubakuriraho inzitizi zibangamira imibereho yabo ya buri munsi, habayeho no gutanga ibikoresho byunganira abafite ubumuga harimo inyunganirangingo n’inkoni yera yifashishwa n’abantu bafite ubumuga bwo kutabona.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, yitabiriye ibi birori, yasabye abantu bafite ubumuga kurushaho kwigirira icyizere bagakora imirimo ibabwarira inyungu kuko Leta yabakuriyeho inzitizi yakomeje ashimira uruhare rw’abafite ubumuga mu iterambere ry’igihugu ndetse yizeza ko ubuyobozi buzakomeza gukora ibishoboka byose mu kuborohereza no kubafasha kugira ubuzima bufite icyerekezo.
Uyu munsi watabiriwe n’abaturage b’umurenge wa Rurenge, inzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mu iterambere, bose bahuriza ku mugambi wo guteza imbere abantu bafite ubumuga no kubashyigikira mu bikorwa byabo bay buri munsi hagamijwe kubateza imbere no kuzamura imibereho yabo.