Abafite ubumuga barashimira Leta

Tariki ya 03/12/2017, ni Umunsi Mpuzamahanga w’abafite Ubumuga ku isi. Mu Karere ka Ngoma, kimwe n’ahandi hose mu Gihugu cyacu habaye ibirori byo kwizihiza uwo munsi. Mu Karere ka Ngoma uyu munsi wizihijwe mu mirenge yose igize akarere.

Ku rwego rw’Akarere ka Ngoma, uyu Munsi Mpuzamahanga w’abafite Ubumuga wizihirijwe mu Murenge wa Jarama. Ibi birori bikaba byararanzwe n’imikino ishimishije ya Sitball, imbyino n’indirimbo zishimira uburyo abafite ubumuga bitaweho na Leta, nyuma haba ubusabane.

Mu magambo yavuzwe, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga(NCPD) mu Karere ka Ngoma, Bwana GASANA Jean de Dieu, yashimiye Leta ku bintu byiza imaze kugeza ku bantu bafite ubumuga uhereye ku buzima, aho babona insimburangingo n’inyunganirangingo, uburezi budaheza, ndetse n’iterambere kuko amakoperative bakanguriwe kwibumbiramo aterwa inkunga ku buryo bunyuranye n'Akarere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana RWIRIRIZA JMVianney, yashimiye abaturage uburyo bitabiriye umunsi n’uburyo uteguye neza. Yashimangiye ibyashimwe byose, ko no kuba turi kumwe tuganira ku buryo abafite ubumuga bakomeza guhabwa agaciro, ari imbuto z’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul  KAGAME. Yasabye abafite ubumuga gukomeza kwihesha agaciro, bagakora imishinga ibateza imbere; abizeza ko akarere kazakomeza kubatera inkunga. Yasabye ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kutabahisha ahubwo ko bakwiye kubagaragaza kugira ngo bahabwe ubufasha, asaba amasibo kujya agaragaza ibibazo nk’ibi kugira ngo guheza abantu ku byiza by’Igihugu bicike nk’uko n’insanganyamatsiko “ Impinduka ziganisha ku iterambere rirambye kandi ridaheza”, ibishimangira.

Twakwibutsa ko uyu Munsi Mpuzamahanga w’abafite Ubumuga, wabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kubitaho ku buryo bunyuranye. Mu Karere ka Ngoma, imiryango y’abafite ubumuga 10 yubakiwe ubwiherero bwujuje ibyangombwa, ariko hanabayemo gufasha Urugo rw’Amahoro ruri  mu Murenge wa Mutenderi. Uru Rugo rw’Amahoro  ruri kuri Paruwsi Gatulika ya Kibare, rukaba rubamo abantu bafite ubumuga 17, bitabwaho n’Abihayimana; rukaba rwahawe ibikoresho by’isuku binyuranye.  

SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back