Abafite ubumuga barashima uruhare rwa Leta mu kubagenera ibikoresho bibafasha gukuraho imbogamizi bafite.
Kimwe n'ahandi hose mu gihugu, uyu munsi taliki 03/12/2022, Akarere ka Ngoma kifatanyije n'abatuye Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Abantu bafite ubumuga ku nsanganyamatsiko igira iti: "Duhange udushya tugamije iterambere ridaheza". Ku rwego rw'Akarere ka Ngoma uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Sake, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose ari kumwe n'abagize inzego z'umutekano yifatanyije n'abaturage kwizihiza uyu munsi.
Uyu munsi waranzwe no gushyikiriza abantu bafite ubumuga ibikoresho bitandukanye bigizwe n'inkoni yera, inyunganirangingo (imbago, amagare y'abantu bafite ubumuga) byose bigamije kuzamura imibereho myiza y'abantu bafite ubumuga byatanze kubufatanye n'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Ngoma habaye kandi igikorwa cyo kugaburira abana indyo yuzuye mu rwego rwo gukomeza kurwanya igwingira mu bana bakiri bato.
Bamwe mu baturage bafite ubumuga butandukanye bemezako Leta yabahaye agaciro bakifuza ko buri wese yagira uruhare mu guhindura imyumvire ipfobya umuntu ufite ubumuga, uwitwa Jean Baptisite GOMBANIRO atuye mu mudugudu wa Kabare, Akagali ka Kibonde mu mirenge wa Sake asanzwe afite ubumuga bwo kutabona kuri uyu munsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga yahawe inkoni yera izajya imufasha kumenya ahashobora kuba hari inkomyi igihe arimo kugenda yagize ati: “Ndashimira Leta yacu yakuyeho inkomyi zose abafite ubumuga bahura nazo ubu umwana ufite ubumuga ashobora kujya mu ishuri urumva ni ibintu bitwubaka cyane turashomira nubundi bufasha bukomeza kutugeraho mu rwego rwo guteza imbere imibereho yabafite ubumuga.”

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose yagarutse ku ruhare rw'abafite ubumuga mu iterambere ry'igihugu agaragaza ko iyi bahawe amahirwe angana n'abandi baturage nabo bagira uruhare mu iterambere avuga ko buri wese akwiye guharanira gukora ikintu cyose cyakuraho imbogamizi abantu bafite ubumuga bagihura nazo yagize ati: "Ndashimira buri wese ugira urahare mubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire y'abantu bacyumva ko ufite ubumuga adashoboye,abafite ubumuga barashoboye kandi tuzakomeza kubaba hafi no kububakira ubushobozi muri gahunda zose twimakaza umuco wo kudaheza".

Abantu bafite ubumuga bishimiye ko bahawe inyunganirangingo zibafasha mu mibereho yabo

Nyuma yo guhabwa imbago zisimbura izo yari afite zishaje akanyamuneza kari kose

Abaturage bashishikarijwe kugaburira abana indyo yuzuye no gutegura igi ry'umwana kuri buri funguro.

Abagize inzego z'umutekano nabo ntibatangwa mu kurwanya indwara ziterwa n'imirire mibi.